Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Iby'Ubushye n'Uburyo bwo Kubwitwaramo

Ubusanzwe ubushye ni ukwangirika k’uruhu cyangwa ibindi bice by’umubiri ibyo ari byo byose, bitewe n’ubushyuhe bwinshi cyane, nk’umuriro, waba uwo mu ziko cyangwa w’amashanyarazi, n’ibikoresho bikozwe bu byuma igihe bishyushye bikagukora ku mubiri.

Kuvura umuntu wahuye n’ubushye bikorwa hitawe ku bukana bwabwo, uhereye aho uruhu rw’umubiri ruhera kugeza ku mikaya ndetse n’amagufwa, icyatwitse umuntu, ndetse n’igice cy’umubiri cyahiye na byo bigomba kwitabwaho mu kuvura ubushye.

Ibintu ushobora kwifashisha mu kuvuga ubukana bw’ubushye umuntu yahuye na bwo

Hari ibintu byinshi umuntu ashobora kugenderaho kugira ngo abashe kuvuga ko umuntu afite ubushye bufite ubukana butandukanye.

1.Imyaka y’umuntu (niba ari muto cyangwa mukuru) yatuma uvuga ko ubushye yahuye na bwo bushobora gukira butamuzahaje cyane.

2. Ingano y’igice cy’umubiri cyahiye cyangwa aho umubiri wagarukiye ushya uhereye ku ruhu kugeza ku mikaya n’amagufwa bishobora gutuma umuntu avuga ko ubushye bwa runaka bukanganye mu gukira.

3.Igice cy’umubiri cyahuye n’ubushye na cyo gishobora gutuma umuntu avuga ko ubushye bwa runaka buzamuzahaza cyagwa buzakira vuba, aha twavuga nk’umuntu wahiye mu nda ntazaba ari kimwe n’uwahiye ku mubiri inyuma.

Ubufasha bw’ibanze ushobora gukorera umuntu wahuye n’ubushye

1. Niba nyir’uguhura n’ubushye ubonye yahiye uruhu rw’inyuma ntirwangirike, ushobora kwihutira kuzana amazi akonje arimo isabune ugashyira aho yahiye. Ngo ni bibi cyane gukoresha amazi y’urubura (Ice water), hanyuma urekere igice cy’umubiri cyahiye mu mazi iminota igera kuri itanu nibura. Niba ubushye bwabereye ahantu hakonje kirazira gushyiraho amazi n’igitambaro gikonje.

2. Igihe umuntu yahiye bikagera ku mikaya, irinde guhita umukuramo imyenda yari yambaye kuko ishobora kuvanaho uruhu ruba rwangiritse cyane bikamuviramo ingorane zikomeye cyane mu gukira kwe.

3. Igihe noneho ubushye bwageze imbere ku magufa na bwo, ntugomba guhita umukura mo imyennda icyo ugomba kwitondera ni ukureba niba ntaho agihuriye n’icyamutwitse, ukamenya niba akibasha guhumeka neza, yaba atagihumeka neza ukagerageza uburyo wamukorera ubundi bufasha bw’ibanze kugira ngo ashobore guhumeka, irinde kuba hari amavuta y’ubwoko ubwo ari bwose wamusiga ahahiye.

4. Hanyuma niba ubonye ubushye umuntu yahuye na bwo bukurenze, ihutire kumugeza kwa muganga mu maguru mashya utamurangaranye cyane cyane igihe ubonye bwageze ku igufwa cyangwa ku mikaya.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo