Abagabo benshi bagira ibibazo ndetse n’impungenge nyinshi igihe bumvise uburibwe mu mabya, amabya akaba ari two dusabo dukora intanga ngabo ndetse n’imisemburo nka « Testosterone » ituma umugabo agira ibimuranga bikamutandukanya n’umugore.
Iyo umwana w’umuhungu akiri mu nda ya nyina amabya, nk’igice cy’umubiri atangira gukorerwa mu nda ye nyuma akazamanuka akajya mu gahu kayo bita (scrotum).Nubwo amabya amanuka akava mu nda kugira ngo ajye muri kariya gahu, nyuma yo kuvuka ku mwana ntibibuza ko haba igice cyayo kiyahuza n’ibindi bice byo mu nda, iki akaba ari cyo bita « spermatic cord », gicamo imitsi y’amaraso, « nerves » cyangwa imyakura y’ubwonko ndetse n’imiyoborantanga (Vas deferens).
Iri manuka ry’amabya ava mu nda akajya mu gahu kayo bita scrotum, bifite akamaro gakomeye kuko bituma amabya abasha gukora intanga ngabo ku bushyuhe buri hasi ugereranije n’ubwo mu nda budashobora kuzangiza bityo umuntu akabasha kwibaruka cyangwa kubyara.
Ibintu bitera ububabare bwo mu mabya
Uburibwe bwo mu mabya, buturuka ku mpamvu nyinshi, aho zimwe muri zo ziba zikeneye ubutabazi bwihuse kwa muganga nkuko bitangazwa na « eMedecinehealth » aho bavuga ko mu mpamvu zitera kuribwa mu mabya harimo:
- Impanuka: Impanuka izo ari zo zose zangiza amabya zitera ububare bwinshi cyane mu mabya, izi mpanuka zikaba zishobora gutuma amabya abyimba, ibi bikaba bisaba ubutabazi bwihuse kwa muganga.
- Kwizinga kw’amabya (Torsion testiculaire): Hari abagabo usanga amabya adafashe neza kuri ka gahu, bikaba byatuma amabya yizinga. Uku kwizinga bituma imitsi y’amaraso inyura muri cya gice twavuze haruguru amaraso anyura muri ka gace gahuza amabya n’ibindi bice byo mu nda bita « Spermatic cord » adatembera neza ngo ajye mu mabya, bikaba byatuma ibya ripfa ndetse rikabora byihuse ibi bishobora kuba ku myaka iyo ari yo yose ariko cyane cyane bikaba ku bana bafite hagati y’imyaka 12 na 18.
Indwara nka Epididymitis : Ituruka ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, imiteezi nibindi, ikaba ari yo mpamvu nyamukuru itera uburibwe bwo mu mabya mu bagabo bafite hejuru y’imyaka 18.
Mu bindi bidasanzwe bitera kuribwa mu mabya harimo, cancer y’amabya, indwara z ‘impyiko, hernia, amashamba, n’ibindi.
Ni ryari kuribwa amabya bisaba kujya kwa muganga vuba ?
Umuntu uwo ari we wese, mu gihe icyo aric yo cyose yumvise aribwa mu mabya ni ngombwa kugana kwa muganga vuba byihuse, kugeza igihe muganga amenye aho ububare bwe buri guturuka.
Zimwe mu mpamvu zitera kuribwa amabya ntabwo zishobora kwirindwa, ariko ni ngombwa ko :
- Mu gihe uri gukora sport, cyangwa se ibindi bintu wambara ibintu bikurinda impanuka izo ari zo zose zagera ku mabya,
- Ambara agakingirizo mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina wirinda SIDA ndetse no kuribwa amabya bituruka ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,
- Gukingiza umwana virusi itera amashamba na byo byamurinda kurwara indwara nka « Orchitis » zifata amabya ndetse zikaba zatera ubugumba.
0 comments:
Post a Comment