Imyitwarire yacu akenshi ikunze guhindurwa n’imisemburo iba mu mibiri yacu nk’uko bitangazwa na Doctor Nick Wright, unavuga ko iyi misemburo ishobora gutuma usabana n’abandi; ariko kuri uyu musemburo w’abagabo wo ni umwihariko utuma abagabo bikunda cyangwa ntibite kuri bagenzi babo. Uyu musemburo ukorana n’imyanya myibarukiro y’umugabo kandi ni wo utuma umusore atangira kuniga ijwi, akamera ubwanwa n’impwempwe igihe ageze mu gihe cy’ubukure.
Hari igihe umuntu aba adashyikirana n’abandi kandi na we atazi ibimubaho! Birashoboka ko nawe byaba bikubaho nta ruhare ubigiramo ahubwo biterwa n’uyu musemburo.Abashakashatsi bo muri « Wellcome Trust Centre for Neuroimaging” muriKaminuza ya Collegeho mu gihugu cy’Ubwongereza bemeza ko uyu musemburo uzamura imyitwarire y’ukwikunda gukabije. Ibi bakaba barabyemeje nyuma yo gutera iyi misemburo abagore babiri maze mu gihe gito cyane bahindura imyifatire batangira no kurangwa no kwikunda bikabije.
Aba bagore bakimara gukorerwaho ubu bushakashatsi ngo babwiwe kuganira bashaka igisubizo ku kibazo maze bagaragaza ko imishyikirano yabo yagabanyutse ugereranyije na mbere batarayiterwa. Gusa ngo ubusanzwe n’abagore bagira udusemburo dukeya nk’utu dukorwa n’umubiri wabo bwite nk’uko bitangazwa na Topsante.
Mu gusoza tubabwire ko ngo iyi misemburo ishobora no gutuma abagabo bamwe na bamwe badashobora kwifatira imyanzuro bitewe n’iyi mpamvu, kandi hari n’igihe bituma umugabo yirengagiza ibitekerezo by’abandi.
0 comments:
Post a Comment