Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibyo wakora n’ibyo wakwirinda mu gihe wafashwe no gucibwamo (Diarrhée)

Indwara yo gucibwamo ifata abantu bo mu bigero bitandukanye baba bakuze cyangwa ari abana ikaba ari indwara irangwa no gucibwamo ku buryo bukabije kandi buri kanya, abantu benshi rero bakaba btazi uburyo bakwitwara mu gihe bafashwe n’iyi ndwara. Tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo wakora ndetse n’ibyo wakwirinda mu gihe wafashwe na yo aha ariko abahanga bakaba bavuga ko gucibwamo ubwa byo atari indwara ahubwo ari ikimenyetso cy’indwara runaka.Umuntu wafashwe n’iyi ndwara atakaza amazi menshi ni yo mpamvu inama ya mbere ari ukunywa amazi menshi ashoboka kugira ngo amazi umubiri uba watakaje abashe kugarukamo utarahura n’ikibazo cy’umwuma; ibi bikaba byibasira cyane abana bato ndetse n’abakuze. Uhobora kandi kunywa ibindi binyobwa bitandukanye ariko ukirinda ibirimo caffeine. Ikindi kandi ushobora kugura imiti igizwe n’uruvange rw’umunyu n’isukari ariko ukayikoresha ku buryo bwagenwe.

Ikindi kintu wakora mu gihe wafashwe na diarrhea ni ukugerageza gufungura kenshi ku munsi aha nk’uko tubikesha urubuga e-sante.fr ugafungura inshuro 6 ku munsi aho kuba 3 ariko muri izo nshuro zose ukagenda ufungura ibiribwa bike bike. Aha inama akaba ari uko wafata ibiribwa byoroshye birimo nk’isosi ikoze mu mboga z’ubwoko butandukanye, potage, imitsima itandukanye kuko ifasha gufuma ariko ukirinda ibirimo amavuta menshi.

ugomba kwirinda ibiribwa bimwe na bimwe nk’imbuto uretse imineke , ugomba kandi kwirinda ibinyamisogwe nk’ibishyimbo, ibifitanye isano n’amata n’ibirimo amavuta menshi.

Mu gihe rero iyi ndwara iri kugenda yoroha ikiza ngo ni ukugenda ufungura ibiribwa birimo nk’umuceli, amafi ndetse n’inyama z’inkoko.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo