Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’indwara ya Rubagimpande "RHEUMATOID ARTHRITIS"

Ujya kumva ukumva umuntu ugeze mu zabukuru cyane cyane abakecuru ati “indwara ngira imbuza amahwemo ni inzoka izamuka mu mbavu igakomeza mu gatuza no mu mugongo”, cyagwa ati “Ni umugozi” hakabaho n'ubivuga neza ati “Rubagimpande imereye nabi”.
Nkuko tubikesha www.webmd.com, Rubagimpande ni indwara iterwa n'uko abasirikare b'umubiri bahindukana hagati yabo bigatuma ahanini ingingo z'umubiri zangirika usibye ko Atari zo gusa ari umutima, uruhu amaso, ibihaha, imiyoboro y'amaraso ndetse n'imyakura bishobora kuhazaharira.

Kwangirika kw'ingingo bishobora kugaragazwa n'ibi bikurikira:

- Ububabare bwazo
- Kubyimbagana kw'ingingo
- Guhinda umuriro mwinshi kw'ingingo

Ibindi bimenyetso bigaragara ku bice byose by'umubiri kandi bikazira rimwe ni: Kubabara inkokora, amavi n'intoki, hakiyongeraho kugagara kw'ijosi cyane mu gitondo cyangwa igihe umuntu amaze umwanya aruhuka.

Ubundi rubagimpande yibasira abantu bameze gute?

Nkuko twabibonye haruguru abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, abantu bagera kuri umwe ku ijana "1%" usanga bayitaka kandi ugasanga bari hagati y'imyaka 30 na 60. Naho muri rusange abagore batatu ku umugabo umwe ku isi ni bo bayirwara.

Umuntu urwaye Rubagimpande ashobora kugira ibimenyetso bikurikira:

1. Igihe abyutse mu gitondo ashobora kumva ijosi ryagagaye atabasha guhindukiza umutwe nkuko bisanzwe,
2. ingingo zose z'umubiri zibyimbira icyarimwe ari nako zizamo amazi,
3.Kubyimba inkokora,a mavi n'ingingo z'intoki.

Igihe ufite ibibimenyetso wakwihutira kujya kwa muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo