Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Igisubizo cyo kuringaniza ibiro byawe si ukwiyicisha inzara

Igisubizo cyo kunanuka hagamijwe kugabanya ibiro cyangwa se gucungana n’ibiro byawe ngo bitiyongera ngo ntabwo ari ukwiyicisha inzara ahubwo ni ukumenya uburyo bunoze bwo guteka indyo yuzuye kandi ifite isuku.

Urubuga www.Doctissimo.fr rubifashijwemo n’inzobere mu guteka indyo yuzuye, Claudine Robert-Hoarau, ruvuga ko ngo kuba wari munini ugashaka kunanuka ngo ujye ku biro wifuza, kurwana ku biro byawe ngo bitiyongera cyangwa se ngo bigabanyuke atari ukwanga kurya ngo wiyicishe inzara, ahubwo ko ibanga nta rindi ari ukumenya gutegura amafunguro afite ibyangombwa nkenerwa by’umubiri kandi asukuye.

Ikindi gikwiye kwitabwaho cyane ngo ni ukumenya no gukurikirana uburyo buri funguro ritegurwa, kumenya ibirungo rikeneye no guhinduranya ibitekwa (Kudahora ku ndyo imwe).

Claudine Robert avuga ko ngo niba utetse ibiryo runaka, irinde ko habonekamo ibintu byinshi by’ibinyamavuta, ucungane n’uko ibyo biryo bibonekamo vitamine n’imyunyu ngugu. Ibande ku gutegura ifunguro ririmo imboga ariko cyane cyane Chou-fleur, brocolis, courgette, na poireau. Kandi ngo ni byiza ko amafi na yo ajya aboneka mu mafunguro ukunda gufata.

Mu gihe ugiye guteka inyama, irinde gushyiramo izifite ibinure kandi ushyiremo ibirungo by’ibyatsi bihumura bitari ibyo mu nganda. Kwirinda gukoresha ibirungo by’amafu kuko ngo bigira uruhare mu kongera ibiro.

Ubundi buryo bushobora kugufasha kugumana ibiro byawe cyangwa se gutuma ibyo wari ufite bigabanuka ni ukujya unyuzamo rimwe na rimwe ugafata ku mafunguro yokeje; aha bavuga nk’ibitoke, ibirayi ndetse n’ibijumba.

Ikindi ngo ni ukunyuzamo ugategura amafunguro mu buryo bwa gakondo, ni ukuvuga nta mavuta arimo kuko ngo amavuta na yo ari kimwe mu bigira uruhare runini mu gutuma ibiro byiyongera. Aha ngo kuko ibirungo n’ isosi ari byo bituma ibiryo bitera ingufu kandi ngo bene ibi biryo bikaba bigira uruhare mu kongera umubyibuho, ngo ni byiza ko niba ukoze isosi uyoroshya ukayifungura ukoresheje yaourt, ikiyiko 1 cy’umutobe w’indimu cyangwa cya vinaigre ubundi ukibanda cyane ku gufata amafunguro ariho salade.

Gutunganya mayoneze (mayonnaise) mu kimbo cyo gukoresha amavuta ngo ni byiza ko wakoresha fromage blanc mu rwego rwo kwirinda ko iba igizwe n’amavuta menshi.

Claudine Robert-Hoarau akomeza avuga ko niba koko ushaka ko ibiro byawe bigabanuka cyangwa se ngo ushaka kugumana ibiro byawe, ugomba na none kwirinda kunywa no gufata ibiribwa cyangwa se ibinyobwa birimo isukari nyinshi.

Izi nama zose ngo zikurikijwe, nta mpamvu yatuma utagera ku kigero cy’uko wifuza kungana kandi ukagira n’ubuzima buzira umuze.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo