Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko kumara igihe kinini nta cyo ukora bishobora kunaniza (avoistress) umuntu ku kigero kingana no kubabura umwanya wo kuruhuka.
Abahanga bo muri za kaminuza nk’iya Cincinnati n’iya Baylor bakoze ubushakashatsi ku bantu bari mu kigero cy’ubugimbu 1329. Bababajije ku bijyanye n’umwanya bamara nta cyo barimo gukora no kuvuga uko bumva bamerewe. Ibisubizo by’ababajijwe byerekanye ko, abari bafite umwanya udahagije bumvaga bibabangamiye. Si bo gusa kuko n’abana bumvaga bafite igihe kinini badafite icyo bakoramo bavuze ko bumva batamerewe neza.Ku bwa bariya bashakashatsi ngo nta handi hari urufunguzo rw’umunezero, bagasobanura ko umunezero ushobora kuboneka ahantu hatuje.
Ikindi abashakashatsi ngo babonye ni uko mu rubyiruko rwabajijwe, abagaragaje gukunda ibintu cyane (matérialistes) ngo baguraga ibintu ku buryo buringaniye, kandi ngo ugasanga bagaragaza kutamererwa neza cyane.
"Muri ubu buzima, igihe ni ingenzi", uku ni ko abashakashatsi batangarije ikinyamakuru cyandika ku buzima, Applied Research in Quality of Life.
"Ni byiza kugira umutuzo mu buzima bw’umuntu. Kugira umwanya wo kuruhuka ukwiye, bifasha kugira ubuzima bwiza, ikindi bifasha ni ukurinda izindi ngaruka mbi zaturuka ku buryo isi ya none iteye. " Ndetse bigufasha kurwanya umunaniro no kumererwa nabi mu buzima bihoraho.
0 comments:
Post a Comment