Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Imibonano mpuzabitsina ngo ni ingenzi ku barwayi b’umutima

Ihuriro ry’inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu buvuzi bw’indwara z’umutima, zimaze gushyira ahagaragara ingaruka mbi cyangwa inyungu umuntu urwara umutima ashobora kuronkera mu mibonano mpuzabitsina. Ngo n’ubwo umurwayi w’umutima ashobora kuyigwamo, ariko ku rundi ruhande ngo imibonano mpuzabitsina nubwo ifitiye akamaro ku bantu bose ariko by’umwihariko abarwayi b’umutima ngo ni akarusho.

Izi mpuguke zo muri USA zibanze ku bibazo umurwayi w’umutima ashobora guhura na byo nko guhagarara k’umutima mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ari byo bita “Arythmie”. Ku bw’abo bashakashatsi ngo imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gisaba imbaraga twagereranya n’izindi sports zose, bityo umurwayi w’umutima akaba ashobora kuyigwamo nk’uko n’ubundi yagwa mu yindi mirimo y’ingufu. Ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku barwayi b’umutima ngo baba bashobora guhura n’ingorane baramutse bamaze muri iki gikorwa amasaha agera kuri 2. Ibi bikaba bitanakunze kubaho.

Ku rundi ruhande kimwe n’izindi sport, imibonano mpuzabitsina ngo igirira akamaro kanini abarwayi b’umutima kuko mu bushakashatsi bakoze, ngo icyo gikorwa kingana no kuzamuka etaje ebyiri n’amaguru wihuta ngo kikangana kandi no kuzamuka etaje eshatu mu gihe iyo mibonano mpuzabitsina yaba ikozwe mu buryo budasanzwe cyangwa se buvunanye.

Gusa bakomeza basobanura ko iyo mibare twavuze haraguru ari ikigereranyo kuko imbaraga zikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina atari zimwe ku bantu bose bitewe n’uburyo ikozwemo, uyikora, n’aho ikorewe kandi izo mbaraga zikoreshwa zikaba zihinduka umuntu ku wundi. Indi mibare ishyirwa ahagaragara n’izo mpuguke ngo ni uko mu gihe gisanzwe umutima w’umuntu utera inshuro hagati ya 60 na70 ku munota, naho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umutima utera inshuro 140 ku munota, bityo izo mpinduka mu gutera k’umutima ngo zikaba zatera guhagarara kwawo.

Mu mwaka wa 1960, ubushakashatsi bw’Ayapani ku bantu bapfa bari mu mibonano mpuzabitsina bwerekanye ko mu mirambo 5,559 y’abantu bapfuye bitunguranye, 34 bapfuye bari gukora imibonano mpuzabitsina ni ukuvuga ko umuntu umwe muri 200 yapfuye muri ubwo buryo. Ubundi bushakashatsi bwa vuba bwemeza iyo mibare buvuga ko hagati ya 0,6 na 1,7% y’abapfa bitunguranye, baba bishwe no guhagarara k’umutima (arythmie) batera akabariro naho 3/4 bagapfa bazize imibonano mpuzabitsina ikozwe mu gihe kirekire kandi mu buryo buvunanye.

Aba bashakashatsi basoza baburira abarwayi b’umutima ko bagomba kwifata mu gihe bagarutswe n’indwara y’umutima (crise cardiaque) byibura icyumweru cyose kandi baramuka bakoze imibonano mpuzabitsina bakayikora mu buryo butavunanye kandi ntibarenze byibuze isaha imwe bari muri icyo gikorwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo