Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu bishya bishobora gufasha mu kubona umuti wa SIDA

Ikipe y’Abashakashatsi b’Abafaransa ndetse n’Abanyamerika ikorera ubushakashatsi kuri SIDA ahitwa I Montpellier mu Bufaransa, ngo yaba yabonye ibindi bintu bifasha Virus itera SIDA kwinjira mu Turemangingo bita Lymphocyte T CD4, utu akaba ari natwo dutuma umubiri ukora abasirikare barwanya izindi ndwara ndetse by’umwihariko akaba ari two Virusi itera SIDA ibanza kwangiza mbere yo kugira ibindi bice by’umubiri yangiza. Muri rusange izi Lymphocyte T CD4 akaba ari zo ziyobora ibintu byose bijyanye n’imikorere y’ubushobozi bw’umubiri mu kwirinda indwara (Immunité).

Nkuko bitangazwa na l’Express, ngo aba bashakashatsi babonye agace kaba kuri zi Lymphocyte T CD4 kitwa Glut-1 (glucose transporter-1) mu magambo arambuye, bishaka kuvuga ko ariko gafasha isukari kwinjira muri Lymphocyte TCD4, na zo zikayikoresha mu kugira ngo zibone ingufu zo gukora.

Aba bashakashatsi baravuga ko Virus itera SIDA na yo yifashisha iyi nzira isukari inyuramo (glut-1) kugira ngo yinjire muri Lymphocyte T CD4, hanyuma ikazangiza ntizibe zikibashije gukora abasirikare bashobora kuyica.

Baravuga ko kandi, mu gihe habonetse imiti igabanya imikorere y’aka gace ka “glut-1”, ari nta kabuza byagabanya ubwandu bwa Virus itera SIDA kuko itaba ikibashije kubona uburyo yangiza Lymphocyte T CD 4 ndetse n’ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara.
Ngo bashobora kandi kuba bakoresha utu duce (glut-1) mu gutuma Virus ya SIDA yihishe mu turemangingo (cellules) imbere isohoka ikajya inyuma hanyuma imiti na yo ikaboneraho kuyica.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo