Ushobora kwibwira ko kunywa inzoga nyinshi bishobora guterwa n’inyota wigirira cyangwa abo mugendana babaye imbata y’agacupa ndetse hari n’abavuga ko banywa ngo bagabanye ibibazo n’agahinda baba bifitiye. Ntitwakwirengagiza kandi n’ibindi abantu bakunze kwitwaza. Nyamara nkuko nkuko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na CDC muri USA bugaragaza zimwe mu mpamvu zatuma umuntu arushaho gutwarwa n’akayoga:
1. Kureba ibitangaza makuru byamamaza ubusinziUko umuntu arushaho kureba ariya mashusho niko agenda yumva hari icyo abandi akenshi aba yita abamurenze ko bamurushije bikamutera na we kubigana maze akiyahuza inzoga yiyibagije ingaruka mbi bishobora kumugiraho. Muri ibyo bitangaza makuru twavugamo ibyamamaza inzoga, amafilimi, indirimbo zitandukanye ndetse n’ibindi.
2. Ubukene
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Miami muri USA, bagaragaje ko iyo ubukungu butifashe neza mu miryango bamwe bahitamo kwiyahuza inzoga bazi ko bari kwiyibagiza ibibazo bafite kandi bari kwiyongerera ibindi, bikaba ari ingenzi rero kurushaho kwigisha abantu bose ibibi by’ibisindisha ndetse n’ingaruka zabyo.
3. Urugomo
Byagaragaye ko akenshi abantu banywa bagasinda siko baba babiteganyije ahubwo akenshi biterwa n’abandi Bantu baba bari kumwe. Byagaragaye kandi ko akenshi iyo umuntu atabashije kwiyitaho ashobora kujya atahira inzoga biganisha k’ubukene, amahane mu miryango ndetse n’ibindi, tukaba dukangurira buri wese rero kwirinda urugomo kandi akajya anywa yabiteganyije.
4. Kumva umuziki usakuza
Kuzamura cyane volume ya radio burya bishobora gutuma unywa inzoga nyinshi nkuko bitangazwa mu bushakashatsi bwakozwe ku bintu by’ingenzi biteza ubusinzi mu bantu bakiri bato ku isi, basobanura ko byagaragaye ko abantu bumva umuziki harimo volume ndende bakunze kuba abasinzi ugereranyije n’abantu bumva radio harimo volume nto.
0 comments:
Post a Comment