Urutirigongo (colonne vertébrale) rugizwe n’utugufwa duto dukorana n’ubwonko tuba mu gikanu, cumi na tubiri two mo mugongo wa ruguru no hagati y’igituza, n’utundi tuba hasi ya rwo akaba ari narwo ruzwiho kuba ruramira umuburi wose w’umuntu.
Urubuga rwa internet: doctissimo.fr rwanditse ko urutirigongo ruba rugizwe n’uduce dufatanye cyangwa se tudafatanye, rukaba runatuma umutwe uhindukira bitagoranye, igikanu n’umugongo bigakomeza kwifata neza; na rwo rero rufite ubufasha bw’imbavu zizengurutse igituza.Urutirigongo rero rukaba runakorana n’ubwonko cyane ku buryo hari agace karwo karinda urwungano ngogozi ndetse n’ihungabana ry’ubwonko.
Ikindi kandi ni uko uduce turugize na two usanga dukorana ku buryo nta na kamwe wasanga kadakorana n’akandi kuko hagati yatwo hari icyo twakwita umuhuza watwo (disque intervertébral).
Mu rutirigongo hagati habamo umusokoro ari na wo wumvikana cyane n’ubwonko ku buryo ari na bwo bukorana n’ibindi bice by’umubiri biwunyuzemo.
Uru rubuga kandi rwanditse ko uretse kuba urutirigongo ari inkingi y’umubiri, rutuma dushobora no kumvikana n’ibidukikije binyuze mu byiyumvo bitandukanye biba byaciyemo.
Iyo ukiri muto rero gukora imyitozo ngororangingo bifasha ino nkingi gukomera kuzageza igihe cyose uzaba ugishobora kuyikora.
Hari abafata siporo nk’aho nta cyo ifasha cyane ku mubiri w’umuntu, ariko burya ngo uretse kuba urutirigongo rwakomera umuntu ukora siporo umubiri we uba ukorana neza bitewe n’uko urutirigongo ruba ruzibuye, kandi rukomeye.
Bityo rero, ibi bituma n’ubwonko bwakira amakuru y’ibidukikije neza mu mutuzo cyane ko buri gihe tugirwa inama yo gukora imyitozo ngororangingo, igihe cyose tunaniwe cyangwa se bikaba nk’umuco.
Urubuga www.rhumatopratique.com rwo ruvuga ko igihe cyose wumvise ubabara umugongo ari byiza gukora siporo kuko bwa buribwe buhita bukendera.
Niba rero ushaka ko urutirigongo rwawe rukubera inkingi nziza, jya ugerageza kurukoresha kabone n’iyo waba ukora ibindi bitari siporo, igisabwa ni ukutaguma hamwe utanyeganyega.
0 comments:
Post a Comment