Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Impamvu ya kanseri y’ubwonko ntabwo izwi ariko hari byinshi bishobora kuba intandaro yayo

Ubwonko ni igice cy’urwungano rw’imyakura. Mu bigize na none urwungano rw’imyakura harimo uruti rw’umugongo. Byose ari ubwonko n’uruti rw’umugongo bishobora gukuza utubyimba twa kanseri. Nubwo kanseri y’ubwonko idakunze kugaragara, ibimenyetso byakomeje kwiyongera muri iyi myaka 10 ishize, kandi kanseri y’ubwonko ishobora kwica iyo idakurikiranwe hakiri kare.

Impamvu ya kanseri y’ubwonko ntabwo izwi ariko muri bimwe bishobora kongera ibyago byo kuyandura harimo:

-Kugira kanseri ituruka mu bice bindi by’umubiri. Bishobora kuyikwirakwiza mu bwonko bikanahakora utubyimba dushya.
-Gukora ahayungururwa amavuta, mu nganda zikora amasashi, no mu nganda zikora imiti.

Ibimenyetso:

Utubyimba dushobora gukurira mu bice by’ubwonko, imbere mu gahanga, inyuma ugana mu musaya, inyuma no mu musaya.

Iby’imbere mu gahanga
-Kubabara umutwe
-Gucika intege
-Kutagira icyo wumva ku gice kimwe cy’umubiri
-Kwiyongera mu guhindagurika mu mimerere
-Kwitiranya no kutagira umurongo ngenderwaho

Iby’inyuma ugana mu musaya
-Kubabara umutwe
-Guhungabana gukomeye k’umubiri cyangwa ibice byawo bitewe no guhura kw’imikaya
-Kutagira icyo wumva
-Ibibazo mu kwandika
-Ibibazo mu gukora uduhurizo tworoshye
-Ibibazo iyo ugenze
-Gutakaza ubushobozi bwo kumenya ikintu ugikozeho

Iby’inyuma:

-Kubabara umutwe
-Gutakaza ubushobozi bwo kubona
-Kubona ikintu cyangwa umuntu udahari
-Guhungabana gukomeye k’umubiri cyangwa ibice byawo bitewe no guhura kw’imikaya

Mu musaya

-Kubabara umutwe
-Guhungabana gukomeye k’umubiri cyangwa ibice byawo bitewe no guhura kw’imikaya
-Guhungabana mu myakirire y’ibintu n’iyibibera hanze
-Ugucanganyukirwa bakubwiye ibintu byinshi

Utubyimba mu bindi bice by’urwungano rw’imyakura dushobora gutera ibibazo mu miturize, kuruka, imihindukire no kudashobora gutandukanya imimerere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo