Indwara ya mugiga ari yo bakunda kwita meningitis mu ndimi z’amahanga, ni indwara iterwa n’udukoko turi mu bwoko bwa virus, bagiteri cyangwa se n’izindi mikorobe. Utwo dukoko tunyura mu mazuru cg mu kanwa kugera aho twangiza agahu gakingira ubwonko n’umusokoro wabwo (meninges) tukabyangiza. Mugiga yatewe na virusi ni yo ikunze kugaragara cyane n’ubwo iterwa na bagiteri idakunze kugaragara cyane, ni yo mbi ndetse ishobora no guhitana uyirwaye. Buri wese yarwara mugiga, ariko ikunda kwibasira cyane cyane abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri budahagaze neza, abantu bafite imibereho itari myiza (nk’ahantu abantu begeranye cyane , abatabayeho neza, nta suku ihagije bafite).
Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara ya mugiga:- Kugira umuriro mwinshi
-Kuribwa umutwe bikabije
-Guta ubwenge
-Kuruka
-Kutihanganira urumuri cyangwa urusaku
Umwana muto ashobora kutagaragaza ibyo bimenyetso, ariko akaba asa n’utameze neza, adatuje, we ntagagara ijosi.
Ni gute wakwirinda indwara ya mugiga :
Nubwo itandura cyane nk’ibicurane, mugiga yatewe na bagiteri na virusi irandura. Mu gihe uhumetse umwuka w’uwayanduye haba mu gusomana, kwitsamura cyangwa gukorora. Ariko ntiwayandura uhumetse gusa umwuka w’aho umurwayi wa mugiga yari ari. Mugiga iterwa na virusi kandi yandurira mu mwanda w’umusarani.
Guhindura imyitwarire no kwita ku isuku yaba ku uyirwaye, uwayirwaye n’utayirwaye birinda ubwandu bwa mugiga. Ikindi ni ugufata urukingo rwa mugiga.
Ingaruka zayo:
Mugiga ivuwe kare irakira burundu, ariko iyo itinze kuvurwa ishobora kuvamo gupfa cyangwa se ikagusigira ubumuga. urugero:
• Kutumva
• Igicuri
• Umutwe munini (hydrocephalus)
• Ubumuga bwo kunanirwa k’ubwonko (cognitive deficits) n’ibibazo byo kwiga no kumenya.
0 comments:
Post a Comment