Ubusanzwe kugira iseseme no kuruka usanga abantu benshi bahura na byo, rimwe na rimwe byarabaye umwihariko wa bamwe ntabwo ubwabyo ari indwara ariko ni ibyo kwitondera kuko bishobora kuba byatewe n'imihindagurikire y'umubiri cyangwa ari incamarenga y'indwara umuntu aba amaranye igihe kitari gito yibanira na zo, nk’uko tubikesha urubuga www.webmd.com
Ibintu bishobora gutuma umuntu agira iseseme akaruka:Kwiyumva muri we ko agiye kurwara
Umugore ukimara gusama: abagore bari hagati ya 50% na 90% bagira iseseme mu gihe abari hagati ya 25% na 55% baruka.
Imiti umuntu yafashe akenshi uko yiboneye nta nama za muganga
Kwiyumvamo ubwoba
Indwara zifata urwagashya
Ibiryo byanduye
Indwara zibasira igifu
Indwara zifata umutima
Umubiri wanze kwakira ibyo wahawe
Impavu zishobora gutuma umuntu aruka ziba zitandukanye bitewe n'imyaka afite. Ku bana bato bishobora guterwa no kurya ibiryo byanduye, indwara ziterwa n’isuku nke, umubiri wanze ibyo wahawe cyane cyane amata, kurya cyane, inkorora, amara yafunganye n’ibindi.
Igihe umuntu yagiriye iseseme no kuruka na cyo gishobora guhita kimufasha neza kumenya icyabiteye: niba bikubayeho ukimara kurya bishobora kuba bitewe n'ibiryo byanduye, indwara zifata igifu cyangwa bigaterwa no kurya ibiryo byinshi.
Kuruka byo usanga bibangamye cyane kandi bishobora kuba ari ibimenyetso by'indwara umuntu afite kandi bikaba byatuma arwara umwuma. Ku mugore utwite, amatembabuzi umwana yogamo mu nda ashobora kugabanuka ndetse n'imyunyu ngugu ikabura bigatuma ubuzima bw'umwana n'ubwe bizahara.
1 comments:
Mwiriwe none umuntu ukuze we kugira isesemi no kuruka byo biterwa niki
Post a Comment