Wowe inzoga zaganje zikakurusha imbaraga ugashaka kuzireka bikanga kandi ubishaka, hari umuti wagufasha ugaca ukubiri na zo maze ukabaho neza uko ubishaka.
Uyu muti Baclofene ugabanya kuganzwa n’inzoga ku barwayi bamwe na bamwe kuko inzoga ndetse n’ibindi binyobwa birimo Alcool biganza umuntu akagera aho arwara. Ubu hakaba hagiye gukorwa inyigo ku rwego rw’igihugu kugira ngo barebe imbaraga nyakuri z’uwo muti mu gufasha abo inzoga zagize inganzwa n’ubwo usazwe ukoreshwa bwose.Muri gahunda y’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, programme hospitalier de recherche clinique (PHRC), Baclofene ugiye kujya wandikirwa abarwayi b’inzoga kugira ngo barebe imbaraga zawo mu kuzirwanya. Abarwayi bamwe na professeur Jaury,umuganga akaba n’umwarimu muri Kaminuza Paris Descartes ushinzwe iby’iyi nyigo ategereje byinshi kuri ubu bushakashatsi buzatangira mu kwezi kwa 9.
Alcool ubundi ifata ibice bitandukanye by’umubiri, uwo muti rero ufatanura imitsi ukajya aho za nzoga zari ziri.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru L’Express.fr, ngo ubu mu gihugu cy’u Bufaransa, abarwayi bagera ku 10.000 bafata uyu muti kugira ngo be kuguma kuba inganzwa y’inzoga nk’uko bivugwa na Prof Jaury umaze igihe kingana n’umwaka agenzura imikorere y’uwo muti ku barwayi be. Muri abo barwayi 20% bagabanyije uburyo bafataga alcool ku buryo bugaragara.
Muri abo barwayi kandi umubyeyi umwe witwa Camille ngo yasobanuye icyo uwo muti wamumariye. uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko yanywaga hagati ya litiro 2 na litiro 3 z’inzoga ku munsi, ubu akaba amaze imyaka 6 afata umuti ungana na 100mg ku munsi ntakiri inganzwa y’inzoga ahubwo yaciye ukubiri na zo nk’uko abyivugira.
0 comments:
Post a Comment