Gukoresha Mudasobwa igihe kirekire ngo bishobora kuba bitera igabanuka ry’ubushobozi bw’amaso bigatera indwara bita mu rurimi rw’igifaransa syndrome de fatigue visuelle liée à l’ordinateur (SFVO).
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.vision1to1.com, ngo kumara igihe kirekire umuntu akoresha mudasobwa bishobora kuba ari nyirabayazana w’iyi ndwara irangwa n’umunaniro ukabije w’amaso. Ibi ngo bikaba biterwa n’ibintu byinshi mudasobwa ikunda kuba ifite cyangwa ibyo umuntu yayishyizemo bishobora kumuhugenza, bikaba byatuma amara umwanya muremure yicaye imbere ya mudasobwa.Ibyo ni nko kuba umuntu yamara umwanya munini areba filime no gukina imikino (jeux video) n’ibindi byose umuntu ashobora gukorera kuri mudasobwa, bishobora gusaba amaso gukoresha ingufu zitari nke cyane, mu gihe umuntu aba ategereye mudasobwa kimwe n’igihe umuntu yandika. Kuba kandi ngo umuntu yamara amasaha agera kuri atatu ku munsi bishobora gutera kunanirwa kw’amaso, uburibwe mu ijosi (mu gikanu),mu ntugu ndetse no mu mugongo. Ibi byose bikaba ngo biterwa n’aho mudasobwa iteretse ndetse n’ikoreshwa rya bimwe mu biyigize umuntu yifashisha ayikoresha. Gusa ngo hari uburyo bwo kubirwanya.
Ubundi, uku kugabanuka kw’ingufu z’amaso, ngo kwaba guterwa n’ibyo bita radiations UV (rayonnement ultraviolet), akaba ari ingufu z’urumuri zidasanzwe zituruka muri mudasobwa umuntu aba arebamo.
Mu kuba umuntu yakwirinda rero kuba yakwiyangiriza amaso ye, ngo hari akagabanyarumuri (filtre) umuntu ashobora gushyira imbere y’ikirahuri kigaragaza amashusho cya mudasobwa ye, ndetse no kuba umuntu yakoresha amadarubindi agabanya urumuri igihe akoresha mudasobwa. Ibindi by’ingenzi umuntu akwiriye kumenya ni ibi bikurikir:
-Gushyira mudasobwa imbere yawe, aho wumva ureba neza utavunika igikanu kandi wicaye neza.
- Kugabanya urumuri rwa mudasobwa niba rukabije igihe uyikoreraho.
-Kuringaniza neza intebe wicayeho ku buryo wumva bijyanye n’aho mudasobwa iteretse, kandi n’ibikoresho byayo nka souris n’ibindi ukenera ntibikube kure.
- Ambara amadarubindi yabugenewe mu kurinda amaso urumuri rukabije, kandi yemewe na muganga ubihugukiwe.
Kurinda amaso rero, ni uruhare rwa buri wese, dore ko ari ibice bifatiye runini ubuzima n’imibereho y’umuntu.
0 comments:
Post a Comment