Abantu benshi n’imbuga za interineti zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.
Inyinshi muri izi mbuga zitangazako ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwo bw’ibiryo wafashe. Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto, imboga kuko byo bifite intungamubiri, imytumgu ngugu na aside isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) ndetse no kunyunyuza ibifitiye umubiri akamaro. Ibi bikaba byatera umuntu wabifashe ku rugero rurenze kugira ingaruka.Ubushakashatsi bwakozwe Nigitangazamakuru cyo muri Amerika cyitwaAmerican journal of clinical Nutrition buvugako iyo umuntu afashe garama 100 z’isukari isazwe bigamanya imikorere y’abasirikare barinda umubiri ho amasaha atanu. Ngo iyo bigenze gutya, ubwirinzi bw’umubiri n’umushobozi bwabwo birahadindirira mu kurwanya indwara.
Ubushakashatsi bukomeza bugaragazako abantu benshi bizerako umutobe wa orange ufite intungamubiri nyinshi. Gusa ngo iyo wamaze guhindurwa, ibyo bita enzymes nzima ,intungamubiri ndetse n’imunyu ngugu biragabanuka.
Uburyo umutobe ukorwa ngo iyo umaze gutunganwa uba umeze nk’isukari y’umweru kuko ngo ntantungamubiri uba ugifite zafasha isukari karemano iba mu mubiri (glucose) mugutunganya ibo kurya ngo bibe byafasha umubiri.
Ngo na none sibyiza ko umuntu abaho atazi isukari yafashe ku munsi.Abantu benshi bakunda kurwara kuko ibi ngo batabyitaho bityo bigatera umubiri wabo gukora buhoro kuburyo budakwiriye umuntu muzima.
ESE ISUKARI NYINSHI NI IYIHE NDWARA ITEZA?
1. Iyo umuntu akunda kunywa isukari nyinshi, impindura ntabwo ishobora gukura isukari mu maraso ibi bigatera diabete. Ibi bigakunda kugaragara cyane kubabyeyi bageze igihe cyo gucura(menopause)
2. Iyo umuntu akunda gufata isukari nyinshi bishobora kumutera indwara z’amenyo
3. Iyo ukunda gufata isukari nyinshi nanone ngo byongera gutakara kw’intungamubiri kalisiyumu n’imyunyungugu umubiri ukenera igihe umuntu anyara kenshi
4.Abagore bafata isukari cyane ngo bashobora guhorana umushiha ndetse n’ubwoba
5. Iyo ufata isukari nyinshi byongera guhorana umunaniro udashira
ESE IBYIZA BY’ISUKARI NI IBIHE?
6. Isukari ishobora kukongerera ingufu.Gusa ngo ibi ni iby’igihe gitoya kuko ihita ishiramo. Ni nko kunywa amazi uramutse ufite inyota kuko wogewra kuyigira
7. Isukari igufasha kumva ko ibyo urya biryoshye
8. isukari ituma ugira uruhu rwiza
9. Isukari igufasha gusinzira neza
Mu Rwanda isukari yari imaze iminsi yariyongereye ibiciro kuko ikilo cyaguraga amafaranga igihumbi na Magana abiri ( 1200frw)none ubu ikilo kigaba cyasubiye kuri Magana inani (800frw) ndetse ngo kikaba gishobora no kugera kuri Magana atandatu (600)bitarenze ibyumweru bibiri biri imbere nk’uko tubikesha urubuga rwa interneti igihe.com
0 comments:
Post a Comment