Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indimu Zirwanya Kanseri n'Izindi Ndwara

Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka cyane iwacu mu Rwanda zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye n’ubwo abantu benshi batabizi.

Kuba indimu zifite vitamines C zihagije na Flavonoids bituma zigira akamaro gakomeye mu gufasha kugira ubuzima bwiza muri rusange kuko indimu zifite ubushobozi budasanzwe bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye.

Aha hari bimwe mu bigize indimu n’icyo bikora mu gutuma umuntu agira ubuzima buzira umuze :

- Byagaragaye ko liminoids ziba mu ndimu zifite uruhare rukomeye mu kurwanya Canser zitandukanye, muri zo twavuga nka Canser yo mu kanwa, iy’uruhu, iy’ibihaha, iy’amabere ku bagore, Canser y’igifu ndetse na Cancer y’amara.

- Iyo umuntu ariye vitamine C bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’imitsi ndetse bikarinda uturemangingo tugize umubiri kwangirika.

- Mu ndimu kandi dusangamo Alkaloid synephrine ifite ubushobozi bwo kugabanya cyane ikorwa rya Cholesterol ifite ingaruka mbi nyinshi mu mubiri iyo ibaye nyinshi.

- Indimu rimwe iba ihagije ku umugabo kugira ngo agire amasohoro afite ubushobozi bwo kubangurira intanga ngore ku buryo bwihuse cyane. Vitamin C, irinda amasohoro y’umugabo kuba yakwangirika bishobora kuba intandaro y’ubumuga butandukanye ku mwana uzavukaka.

- Mu ndimu haba harimo Flavonoids na Vitamin C bikaba byaravumbuwe ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima kandi bikongera ubudahangarwa bw’umubiri.

- Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Flavonoid iba mu ndimu igabanya cyane ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso izwi ku izina rya « Hypertension » mu rurimi rw’Icyongereza, irinda kandi ibyago byo kurwara indwara z’impyiko, ikarwanya ubusaza ndetse n’indwara z’igifu.

Mwiboneye rero ko dushobora kwirinda indwara nyinshi turamutse dukoresheje neza imbuto zera iwacu kandi ku buryo bworoheye buri wese.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo