Mu ndwara zitandukanye zishobora kuzahaza umuntu, harimo n’indwara yo kubabara umugongo. Kubabara umugongo ni uburwayi bushobora kugufata bitewe n’ibikorwa uba wakoze bisaba ingufu cyangwa bisaba ko umugongo ukora cyane. Ibi ariko bishobora gutuma umugongo ukurya ariko bikaba byashira vuba. Iyo rero wumva umugongo ubabara cyane cyane ahagana hasi kandi ukaba utabona impamvu ifatika yaba ituma ubabara ni ngombwa ko wihutira kujya kwa muganga.
Niba ububabare bukabije ndetse bukaba bushobora no kugera mu bindi bice cyane mu matako, ndetse ngo haba nubwo ububabare buturuka ku mugongo bushobora kugenda bukagera no mu birenge ndetse no mu mano, uba ufite ikibazo gikomeye cy’urutirigongo nkuko bitangazwa na Profeseri (Professor) Philippe Vautravers.Gusa nanone ngo uretse kuba hakwitabazwa ubuvuzi buhambaye ndetse burimo no guhabwa imiti cyangwa ndetse no kuba umuntu yageza ku rwego rwo kubagwa, ngo ubundi bufasha bworoheje kandi bufite akamaro gakomeye, ni ugukorerwa « Massage ». Iyo rero ubu bubabare bukabije kandi bukamara ibyumweru bigera kuri 2 ni ngombwa kujya kwa muganga mu maguru mashya.
0 comments:
Post a Comment