Byari bisanzwe bizwi ko kurya imigati bita hambourger, amafiriti, cyangwa pizza bikungahaye kuri aside bitera umubyibuho ariko abashakashatsi b’Abanyamerika batangiye gusanisha uyu mugati wa hambourger n’indwara yitwa 'Alzheimer’ (soma arizeyimeri) y’uburwayi bwo mu mutwe kuko abafata amafunguro arimo ino aside bagira ikibazo ku mikorere y’ubwonko.
Inyigo yatangajwe mu kinyamakuru kitwa Neurology Journal kibanze ku bantu bafite hejuru y’imyaka 65. Impamvu yabyo ikaba kwari ukureba impamvu zitazwi zitera ubusazi. Aba bashakashatsi bagaragaje ko biba ku bantu bafata aya mafunguro akubiyemo aside nini kuko biba byatumye amaraso yabo asa n’ayegerana cyane kubera ibinure. Ikibagaragaraho mu bibazo byo mu mutwe ngo ni ukutiyitaho ndetse n’ikibazo cy’imivugire.
Ku rundi ruhande bakavuga ko abakurikiza gufata indyo ikubiyemo vitamini B, C, D na E baba bafite ubwonko bufite umubyimba munini ndetse bunakora neza cyane. Ibyo bita omega 3 zikubiyemo kurya amafi na soya n’ibindi birimo intungamubiri zita ku bwonko bw’umuntu na byo ngo bikaba byongera ubushobozi bwo gukemura ibibazo, kugena imigambi ndetse no gukora imirimo myinshi mu gihe kimwe.
0 comments:
Post a Comment