Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara y’ibibembe

Ubusanzwe indwara y’ibibembe iterwa n’agakoko bita Microbe de Hansen cyangwa mycobacterium leprae kangiza uruhu ndetse n’imyakura y’ubwonko iri munsi yarwo, umuntu ashobora kuyandura akazagaragaza ibimenyetso byayo mu gihe kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 40!

Uruhu rurashwanyagurika cyangwa rukazana uduturugunyu, hakibasirwa imyanya ihehereye nk’amaso, amazuru, ibiganza, ibirenge, amatwi, ubugabo; aho igice cyafashwe usanga uruhu rwacyo rwarashwanyaguritse rukangirika ku buryo rurebeka nabi. Ni na yo mpamvu abantu bayirwaye bakunze kunenwa kuva cyera!

Umuntu ku muntu biroroshye cyane ngo yanduze mugenzi we ariko n’igunge zo mu bwoko bwa chimpanzée, mangbey monkeys, nine banded almandos, zishobora kuyirwara ndetse zikaba zanayikwirakwiza.

Amwe mu mateka y’ibibembe

Nk’uko tubisanga ku rubuga www.medecinenet.com, amateka y’indwara y’ibibembe arababaje kandi anateye agahinda kuko atari indwara ya vuba aha. Ubushashatsi bwa vuba aha bwemeje ko ibibembe byariho mu myako 4,000 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo, naho inyandiko za mbere ziyivugaho ni iz’Abanyamisiri zo mu 1500 na bwo mbere ya Yesu, nk’uko icyorezo cyari kizwi neza n’Abanyamisiri ba kera, Ubushinwa bwa kera ndetse tutibagiwe n’Ubuhinde bw’icyo gihe, usanga ibibembe bivugwa cyane no muri Bibiliya.

Kubera ko indwara y’ibibembe batari bayisobanukiwe, uyirwaye arebeka nabi, uyanduye agatinda kugaragaza ibimenyetso, ndetse no kuyivura bitoroshye byatumaga uyirwaye bavuga ko ari igihano yahawe n’Imana bigatuma mu kugerageza kuyivura babiharira abaherezabitambo n’abanyamasegesho aho kubiharira abaganga.

Igihe icyorezo cyabaga kigeze mu muryango runaka, bamwe mu bawugize bakekaga ko ari akoko, mu gihe hari abibwiraga ko kwegera uyirwaye cyangwa kumukoraho bitatuma hari uyandura, naho abandi bagafata abanduye nk’ibivume cyangwa ababembe bigatuma bagomba kugenda mu nzira bambaye imyenda yabugenewe hamwe n’inzongera kugira ngo ababumva babahe inzira.

Abaromani bayikwirakwije mu Burayi naho Abanyaburayi na bo bageza muri Amerika. Mu mwaka wa 1873, Umuganga witwaga Hansen yavumbuye agakoko kayitera ahita anemeza ko ibibembe ari indwara yandura atari akoko cyangwa igihano cy’Imana.
Ibyo byahise bituma hashyirwamo imbaraga mu gushakisha umuti wayihagarika cyangwa ukayikuraho burundu.

Magingo aya, ibibembe kwa muganga barabivura bigakira nk’izindi ndwara zose igihe cyose wivuje hakiri kare kandi ugakurikiza amabwiriza ya muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo