Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara y’umwijima wo mu bwonko bwa A indwara ikomoka ku isuku nke

Nk’uko tubisanga ku rubuga, www.nlm.nih.gov/medlineplus/hepatitisa.html, indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa A cyangwa se hepatite A ni indwara ifata umwijima, iterwa n’agakoko bita virus ya hepatite A. Aka gakoko kandura kanyuze mu kanwa umuntu iyo anyoye amazi yanduye cyangwa ibiryo bidatetse neza byanduye. Ni ukuvuga bifite aka gakoko gatera hepatite A ngo ndetse iyi virus yandura iyo umubiri w’umuntu utarwaye ukoze ku muntu wanduye , mwegeranye cyangwa kumuhobera ndetse no kumukora mu ntoki cyangwa kurigata mu gitsina cy’uyirwaye. Aka gakoko ka hepatite A gasohoka mu murwayi wako kanyuze mu mwanda mukuru, ibi bikaba ari na byo bituma iyi ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa A ari ndwara ituruka ku isuku nke.

Ibimenyetso by’iyi ndwara bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 28 umuntu amaze kuyandura, rimwe na rimwe ibimenyetso bishobora kudahita bigaragara. Cyakora iyo byagaragaye nyuma y’iriya minsi bikunda kugaragazwa no:

-Kugira umuriro mwinshi ako kanya
-Kugira isesemi
-Kubyimba kw’inyama y umwijima
-Kubabara ndetse no kumva utameze neza mu nda

Ibi bigakurikirwa mu minsi mike no guhinduka umuhondo ku mubiri akenshi bigaragara cyane ku mweru w’amaso y’uyirwaye, ibyo bita jaundice cyangwa jaunissement. Iyi ndwara ikunze gufata abana bakiri bato batabonye urukingo rwayo ariko akenshi ngo irikiza ku buryo bitangiza inyama y’umwijima bikabije, mu nshuro nke ishobora kwangiza umwijima ku buryo bukomeye.

Kugira ngo umuntu urwaye uyu mwijima agaragaze ibimenyetso kandi ngo biterwa n’imyaka umuntu afite. Urugero nko ku bana bafite imyaka iri munsi y’imyaka 6, 70 ku ijana ntibagaragaza ibimenyetso byayo. Ngo uretse guhabwa urukingo rwa hepatite A no gukurikiranwa na muganga iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa A, nta bundi buryo bukoreshwa kugira ngo ivurwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo