Ubusanzwe gututubikana ni uburyo umubiri ukoresha kugena igipimo cy’ubushyuhe ukeneye kugira ngo ibice byawo byose bibashe gukora neza. Mu mubiri w’umuntu hari uturemangingo twinshi tugenga gututubikana aritwo bita apocrine ndetse na eccrine glands. Igice kinini cy’utu turemangingo kikaba kiganje mu biganza ndetse no bworo bw’ikirenge. Iyo umubiri w’umuntu ugize ikiwuhungabanya nko guterwa ubwoba, kugira ubushyuhe bukabije cyangwa gushyirwaho igitutu, twa turemangingo turekura amazi kugira ngo abashe gufasha umubiri kugaruka ku bushyuhe bwawo busanzwe.
Nk’uko abaganga baminuje mu bya siyansi babivuga, hari igihe igice cy’imyakura kigenga imyumvire (sympathetic nervous system) gikora cyane birenze urugero maze uturemangingo tugenga irekurwa ry’ibyuya tukarekura ibyuya byinshi. Bavuga ko ku bijyanye no gututubikana mu biganza (palmar hyperhidrosis)ngo biterwa n’ uturemangingo tugenga imyumvire turi mu gice cyo hejuru cyo mu gituza twakira ibimenyetso bitari byo noneho tukibeshya ko haba hari igikorwa kidasanzwe kiri gukorwa mu mubiri kiwubangamiye.Naho no gututubikana ibirenge( plantar hyperhidrosis) byo biterwa n’uko uturemangingo tugenga imyumvire two mugice giherereyemo umukondo twakira ibimenyetso bitari byo ko haba hari ikintu kidasanzwe cyaba kiri gukorwa bityo tugatangira gukora cyane ari naho umuntu atutubikana mu birenge ku buryo budasanzwe.
Iyi ndwara yo gututubikana mu biganza n’ibirenge (hyperhidrosis) ngo yaba kandi inafite inkomoko ku ruhererekane rw’imiryango . Rimwe na rimwe ariko hari abantu bashobora kwibasirwa n’iki kibazo cyo gututubikana mu biganza no mu birenge cyane kubera izindi ndwara nko kugira uturemangingo twa thyroid twinshi, ibibazo by’imitekerereze, gucura ndetse n’umubyibuho ukabije.
Nk’uko bitangazwa na Dr. Reisfeld, kabuhariwe mu gusuzuma no kuvura iyi ndwara, ngo iyi ndwara yo gututubikana bidasanzwe mu bice by’umubiri cyane cyane ibiganza ndetse n’ubworo bw’ibirenge itera ibibazo bitandukanye ababana nayo. Abafite iki kibazo kenshi bagira ipfunwe ryo kuba basuhuzanya na bagenzi babo bityo ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi bakumva babangamiwe yaba mu mikoreshereze y’ibikoresho bimwe nka mudasobwa n’ibindi byifashishwa mu kazi kubera gututubikana cyane.
Uyu muganga atangaza ko hari uburyo bwo kuvura iyi ndwara nko gutanga imiti nka iontophoresis, botox cyangwa se abafite iki kibazo bakaba bashobora no kuvurwa hifashishije uburyo bwo kubaga igice cyo mu gituza kigenga imikorere y’imyakura igenga imyumvire(endoscopic thoracic sympathectomy).
Si byiza ko niba umuntu afite iki kibazo yakomeza kwisiga za puderi zitandukanye yibwira ko ari kugikemura. Ahubwo birakwiye ko niba ufite ikibazo nk’iki ugomba kureba muganga w’indwara z’imyakura maze akagusuzuma ndetse akanakuvura bityo ukongera ugakora akazi kawe ndetse ukanasabana na bagenzi bawe udafite ipfunwe na mba.
0 comments:
Post a Comment