Guhura n’ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA ni kimwe mu bintu bitoroshye kwakira mu buzima bw’umuntu, ariko kandi birashoboka. Hari ibintu bitari bike uwahuye n’iki kibazo cyo kwandura yakwifashisha.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: sidainfoservice.com, birashoboka kubaho igihe kirekire umuntu abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA igihe cyose akurikije inama agirwa na muganga, ndetse akaba yakurikiza n’ibi bikurikira:-Guhora akoresha ibizamini kugira ngo amenye umubare w’abasirikari bari mu mubiri
-Agomba kandi guhora akoresha agakingirizo igihe cyose akoze imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda kwiyongerera ubwandu no kwanduza abandi
-Kwirinda indwara zigabanya ingufu z’ubwirinzi bw’umubiri
-Kwivuza neza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
-Kurya neza (indyo yuzuye), kunywa amazi asukuye, guteka ibyo kurya bigashya cyane, kurira ku masahani asukuye no kunywera mu bikombe byogeje kuko igifu kiba kidakomeye
-Igituntu na Malariya bizonga umubiri; bityo agomba kwirinda kwegera abarwayi b’igituntu kandi akaryama mu nzitiramibu ikoranye umuti buri joro
-Igihe utangiye kumva arwaye, ni byiza kugana ivuriro rikweghereye
-Ugomba kumenya ko atari wowe wenyine ubana n’ubwandu, bityo ukimenyereza gushyikirana no gusabana n’inshuti ntiwiheze kandi ntiwigunge kuko bishobora kukuzahaza.
-Ni byiza kandi kugira ishyirahamwe cyangwa itsinda ubarizwamo riguhuza n’abandi bantu benshi, kuko bikurinda guceceka no guhora witekerezaho, kandi ukaba ingirakamaro kuko uba utanga ibitekerezo mu bandi no kumva ko utahawe akato.
Kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntibivuze kuba ubuzima bw’umuntu bugeze ku iherezo, kuko gukurikiza amabwiriza n’inama umuntu ahabwa na muganga bishobora kumwongerera iminsi yo kubaho, bityo agakomeza kwiteza imbere, agateza imbere umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
0 comments:
Post a Comment