Mu bihe byashize abantu bavugaga ko runaka ari impumyi "kuko ubu agomba kwitwa ufite ubumuga bwo kutabona"ari uko atabasha kubona cyangwa kureba ikintu na kimwe, mu gihe ubuhumyi bugabanije ibice bitari bike bitewe n'ubushobozi bw'amaso y'umuntu, bigatuma umuntu yakwanzura avuga ko ushobora gusanga abatari bake ku isi bagendana ubwo bumuga babatabizi.
Nkuko tubisoma ku rubuga indwara y'ubuhumyi yibasiye kuri ubu abantu bari hagati ya miliyoni 400 na 300 ku isi bitewe n'impamvu zitandukanye. Ikindi n'uko mirongo inani ku ijana (80%) byabo n'abantu barengeje imyaka 50 bageze mu zabukuru, mu gihe izindi miliyoni 50 bo bafite ubuhumyi butabemerera kubona cyangwa kureba ikintu na kimwe nkuko bitangazwa n’inyandiko zitandukanye z’ubuzima hirya no hino ku isi.Ese ubuhumyi bugabanijemo ibihe byiciro?
Indwara y'ubuhumyi igabanijemo ibyiciro bitari bike bitewe n'ubushobozi bw'ijisho ryatakaje cyangwa risigaranye, icyatumye ritakaza ushobozi bwo gukanura no kureba kure hashoboka.
Dore ibyiciro bitandukanye by’ubuhumyi:
1. Kubura ubushobozi bwo gutandukanya amabara, ugansanga umuntu aribwira ko abona neza ibintu byose ariko wamubwira gutandukanye amabara bikamunanira. Hano abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo gutandukanya ibara ry'icyatsi kibisi n'umutuku, iyi ndwara yo ni akoko dore ko usanga abagabo umunani ku mugore umwe bibanira na yo batabizi.
2. Ikiciro cy'abantu babasha gukanura cyangwa kureba mu gihe urumuri ruhagije ariko rwasa n'urugabanuka ubwo amaso akaba atakaje ubushobozi bwayo. Bishobora guterwa n'akoko cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.
3.Ikindi kiciro n'icyabantu batakaza ubushobozi bwo gukanura igihe bavuye ahantu hari urumuri rutyaye cyane, bigaterwa n'uko uturemangingo tw'ibice bigize amaso tuba twarangiritse tukabyimmba. Bene aba bantu baba bakibasha kureba uko ikintu kinyeganyega gusa.
4. Ikindi ni ikiciro cyanyuma cy'abantu batabona na gato.
0 comments:
Post a Comment