Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ni indwara ikunze gufata abantu ku kigereranyo kiri hejuru cyane cyane ku bantu bakuze bikaba biri ku kigereranyo cya ¼ ku bantu bakuze, iyi ndwara ikaba ishobora gutera ibibazo bikomeye by’umutima, impyiko ndetse n’ibibazo mu bwonko nyamara abahanga batangaza ko kuyirinda bishoboka n’ubwo akenshi ibimenyetso byayo bidakunze gupfa kugaragara.Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ugaragazwa n’imibare ibiri. Umubare munini ugaragaza imbaraga amaraso aba afite iyo umutima uyasunitse. Uwo mubare ku muntu muzima uba munsi ya 120. Umubare muto ukagaragaza imbaraga z’amaraso igihe umutima uruhutse. Ku muntu muzima ukaba 80 cyangwa munsi. Urugero umuntu ashobora kugira umuvuduko wa 110/70 mmHg.
Umuvuduko wa 120/80 mmHg ni uwo kwitonderwa uba uganisha k’umuvuduko munini igihe udafashe ingamba zo kuwirinda. Iyi mibare irahinduka ku bana. Kandi uko umuntu asaza nabwo ugenda wiyongera.
Bimwe mu bitera iyi ndwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ni ibi bikurikira nk’uko tubikesha urubuga nlm.nih.gov/medlineplus
- Ubusaza, keretse ufashe ingamba zo kubyirinda mu gihe ukiri muto.
- Zimwe mu ndwara nk’iz’impyiko, iz’imyanya y’ubuhumekero n’umwingo zishobora kuzamura umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’imiti imwe n’imwe.
- Abagore batwite cyangwa bafata ibinini byo kuringaniza urubyaro bishobora kuzamura umuvuduko.
- Umubyibuho ukabije nawo utera umuvuduko munini w’amaraso
- Kurya umunyu mwinshi ; kunywa itabi n’inzoga nyinshi no kudakora imyitozo ngorora mubiri bishobora gutera umuvuduko munini.
Dore rero inama wakurikiza kugirango wirinde iki kibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso
- Kurya ibiryo birimo umunyu uringaniye kandi ukanywa inzoga nke
- Kugira ibiro bijyanye n’uburebure ufite.
- Gukora imyitozo ngororamubiri kandi ihoraho
- Kureka itabi ku buryo buhoraho
- Kwirinda guhangayika
Niba waramaze gufatwa n’iyi ndwara icyo ugomba gukora ni ugukomeza gukurikiza inama ugirwa no gufata imiti neza. Ibyo bigufasha kwirinda za ndwara zavuzwe haruguru kandi twongere twibukiranye ko kwirinda biruta kwivuza.
Baza Shangazi
Urwego News
Sobanukirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension)
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment