Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara z’umutima zishobora kwibasira abana bakiri bato badakora imyitozo ngororamubiri.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe burerekana ko abana bari mu kigero kiri munsi y’imyaka 9 badakora imyitozo ngororamubiri bashobora kwibasirwa cyane n’indwara z’umutima kabone n’iyo baba bafite umubiri mwiza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza arerekana ko n’ubwo ubushashatsi bwa mbere bwerekanaga ko umubyibuho ukabije mu bana bato waba ari nyirabayazana y’indwara z’umutima, ubu ngo kudakora siporo ku bana ni ikibazo gikomeye.

Abaganga bahisemo gukora ubushakashatsi mu guhuza indwara zica abana no kuba gucika intege mu bana bigenda byiyongera.
Ubu abana benshi bajyanwa mu modoka bajya ku mashuri bigaho, ikindi gukina n’abandi bana bigenda bisimburwa no kwicara imbere y’amamashini (computers) cyangwa televiziyo bikinira imikino itandukanye.

Imitima y’abana 300 bari hagati y’imyaka 9 kugeza ku 10 yanyujijwe mu cyuma hifashishijwe amamashini yitwa ECG (Electrocardiograph) ndetse bapima amaraso yabo. Buri mwana yari yambitswe igipimo cy’umuvuduko (accelerometer) ngo hapimwe uko imitima itera.

Abashakashatsi basanze abana batakoraga siporo namba ndetse n’abafite umubyibuho ukabije bafite ibimenyetso mu maraso yabo byerekana kuba bafatwa byihuse n’indwara z’umutima.

Iyi kipe y’abashakashatsi yo mu gihugu cya Suwedi yavuze ko hari isano hagati yo kudakoresha umubiri n’ibyago byo kuba umutima w’abana wagira ikibazo.

Abashakashatsi bongeyeho ko kugenda n’amaguru by’ibura iminota 20 ku munsi ari byiza mu rwego rwo gukomeza imitsi y’umutima no koroshya gutembera kw’amaraso.Abaganga bakaba bagira abana inama yo gukora imyitozo ngororamubiri nibura isaha imwe ku munsi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo