Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara y'impyiko, ituruka ku mpamvu nyinshi

Indwara y’impyiko ni imwe mu ndwara zidahita zimenyekana ku muntu uzirwaye, bikaba byanamara igihe uyifite atabizi, nyamara ari indwara ishobora kuvurwa igakira neza mu gihe uyirwaye abimenye kare kandi akivuza neza, nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR.

Dr Ntarindwa, Umuganga w’inzobere mu Bitaro byitiriwe Umwami Faiçal, avuga ko zimwe mu mpamvu zishobora gutera kurwara impyiko zishobora kuba indwara umuntu yahuye na zo.

Nk’uko abisobanura, ngo zimwe mu ndwara zidakira nka diyabeti, umuvuduko w’amaraso, agakoko gatera SIDA, indwara z’umwijima nka hépatite B na C, uruhererekane mu muryango, imiti inyowe nabi, za kanseri zitandukanye n’ibindi ngo bishobora guha icyuho zimwe mu ndwara z’impyiko.

Bimwe mu bimenyetso by’uburwayi bw’impyiko Dr Ntarindwa avuga, harimo ko umurwayi agaragaza poroteyine zikabije iyo bamupimye ibizamini by’inkari. Na none ngo umurwayi w’impyiko abyimba amaso, akagira inkari zanduye (zijimye), kenshi na kenshi zivanzemo n’amaraso. Ikindi kandi ngo agira intege nke bitewe n’amaraso ye aba adakora neza (manque de réglage du sang), kudashaka kurya (manque d’appetit) no kugira iseseme.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo