Umwana iyo ashyizwe hafi y’ahantu barimo kunywera itabi, ngo byongera amahirwe yo kuba yagira ibibazo by’amatwi mu gihe akuze, aho ngo umwotsi w’itabi ushobora kuba watera umwana indwara y’umuhaha.
Urubuga rwa internet, Destinationsante ruvuga ko abashakashatsi mu kigo kita ku by’ubuzima i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bakoze inyigo ku bana 1533 bafite hagati y’imyaka 12 na 19, aho babazaga ibibazo byerekeye ubuzima babamo mu miryango yabo ndetse babafata n’ibizami kugira ngo barebe mu by’ukuri ingano y’uburozi buva mu itabi baba bafite mu mubiri wabo.Ubu bushakashati rero bukaba bwaragaragaje ko uko nicotine cyangwa se uburozi buba mu itabi bwiyongera mu mubiri w’umwana, ari na ko ubushobozi bw’amatwi ye bwo kumva bugabanuka ndetse hakaba havampo n’indwara zishobora kwangiza ingoma y’ugutwi (tympans) ku buryo byakurizamo no gupfa amatwi burundu.
Ikindi kandi ni uko umwana wagiye ahura n’umwotsi w’itabi mu buzima bwe agira ibibazo mu mikurire ye, mu myanya y’ubuhumekero, aho ashobora no kurwara indwara ya asima ndetse n’ubumuga bwa hato na hato.
0 comments:
Post a Comment