Guhora ukora umwitozo wa buri gihe kandi udahinduka ntibifasha gusa kwibuka ahubwo n’ubusaza na bwo bubigenderamo nk’uko ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bubitangaza. Aba bahanga bagaragaje ko gukora umwitozo udahinduka nko kugenda n’amaguru wihuta, byagura n’ubushobozi bw’ubwonko bikanahereza abasaza ingufu zo kuba bakwibuka.
Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www.passeportsante.net, iyo umaze igihe kingana n’amezi atandatu udahwema gukora uyu mwitozo, ngo ibi biba bihagije kugira ngo ube wiyubakiye imbaraga z’ubwonko bwawe mu kwibuka. Iyo ukora uyu mwitozo ugomba kwibuka ko ugomba guherekezwa n’ibitunga umubiri kugira ngo ugire akamaro.Ubu buvumbuzi rero bwakomotse ku kuba barafashe agatsiko k’abantu bagakora umwitozo wo kugendesha amaguru, maze abandi bakora imyitozo isanzwe maze bose babakoreraho inyigo ihambaye, nyuma basanga ba bandi bakora ingendo batameze neza gusa ahubwo bibuka vuba kurusha abakora imyitozo yo guterura n’ibindi.
Abantu bakuze, cyane cyane ari na bo bakunze guhura na kiriya kibazo, baragibwa inama yo gukora uyu mwitozo wo kwiruka kuko ubafasha kugumana itoto.
Cyakora, nta wakwibagirwa ko hari n’utundi tuntu dufasha ubwonko harimo kunywa icyayi, kuko burya ngo gituma umuntu na none yibuka ku buryo bworoshye mu gihe ukibona buri musi nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi bo mu Buyapani muri Kaminuza y’i Tohoku.
0 comments:
Post a Comment