Guhabwa amaraso ni uburyo bukoreshwa kwa muganga, batera amaraso y’undi muntu cyangwa se ay’umuntu ku giti cye bayanyujije mu mutsi w’urwaye mu rwego rwo kumwongerra amaraso; cyane nk’iyo yatakaje menshi haba mu mpanuka cyangwa se yagize amaraso make bitewe n’uburwayi butandukanye cyamgwa biturutse ku imirire idahagije.
Icyiza kuruta ibindi ni uko iyo umuntu ahawe amaraso meza bituma amaraso ye yiyongera, bigatuma umutima utera neza ndetse n’izindi ngingo. Urugero nk’ubwonko, zikabona amaraso ahagije kugira ngo zikore neza ari na ko ubuzima bwongera bukamera neza muri rusange.Nkuko tubikesha urubuga rwa internet Wikipedia, bavuga ko nubwo hari ingaruka zishobora kuva ku guhabwa amaraso, izi ngaruka ngo ni nkeya cyane ugereranije n’inyungu ku buzima umuntu abona iyo ahawe amaraso.
Muri izo ngaruka zishobora guturuka ku guhabwa amaraso harimo:
-Guhabwa amaraso adahuye n’ayawe, aha umubiri w’uwuyakiye uyafata nk’ibintu bidasanzwe byinjiye muri wo noneho ugatangira kubirwanya.
-Guhabwa amaraso yanduye. Urugero amaraso arimo virus itera SIDA cyangwa virus zitera indwara z’umwijima n’izindi, aha ushobora kurwara izi ndwara.
-Ushobora kandi kugira umunyungugu wa fer mwinshi cyane biturutse ku maraso wahawe bikaba byatuma uyu munyu witekera mu ngingo z’umubiri zitandukanye nk’umutima ndetse n’umwijima bikavamo kwangirika kw’izi ngingo bikabije, ibyo bita (hemochromatose).
Cyakora kandi bakomeza bavuga ko guhera mu mwaka wa 2005, umubare w’abantu bahabwa amaraso wiyongera ho 3% buri mwaka ahanini kubera ko iterambere rya za laboratwali zipima amaraso mbere y’uko umuntu ayahabwa ryazamutse ku rwego rushimishije ku buryo za virus ndetse n’ibindi byanduza biba mu maraso byoroshye kubibona mbere y’uko umuntu ahabwa amaraso. Ni na yo mpamvu ari ku nshuro nkeya cyane umuntu ashobora guhura n’izi ngaruka twavuze haruguru.
0 comments:
Post a Comment