Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Amavuta ya Cholesterol menshi byongera ibyago byo kurwara umutima

Cholesterol ni amavuta aba mu mubiri ariko aya mavuta akaba aboneka mu biryo turya cyane cyane birimo fromage, amagi, inyama n’amafi, ndetse aya mavuta akaba aboneka mu mashereka y’umubyeyi.

Mu nkuru dukesha urubuga rwa internet medlineplus, bavuga ko amavuta ya cholesterol umubiri uyakenera mu kugira ngo ukore neza haba mu kwiyubaka ubwawo, mu gukora imisemburo (hormones) itandukanye ndetse ngo umwijima uyakenera kugira ngo ukore indurwe (bile) ifasha mu kugira ngo igogorwa ry’ibiryo rigende neza no kwinjira kwa vitamine K mu maraso.

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo aya mavuta ya cholesterol iyo abaye menshi mu maraso, atangira gufatira ku mitsi itwara amaraso ku buryo ashobora no gutuma iyi mitsi y’amaraso iziba, bikabuza gutembereza amaraso neza.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko igihe umutsi runaka uzibye bitewe n’aya mavuta ya cholesterol biviramo igice kiri imbere y’aho ujyana amaraso kuyabura noneho kigapfa. Urugero batanga ni ku mutsi w’amaraso ugaburira umutima, igihe uzibye, igice cy’umutima kigaburirwa na wo kirapfa cyangwa se kirangirika cyane ku buryo kiba kitakibasha gutera. Ibi ngo ni byo biviramo umutima kunanirwa bikaba byatwara ubuzima mu kanya gato.

Bavuga kandi ko nta bimenyesto byihariye bigaragaza ko umuntu afite cholesterol nyinshi mu maraso uretse ibizamini bikorwa kwa muganga. Amavuta ya cholesterol aba menshi uko umuntu agenda akura mu myaka. Aya mavuta aba menshi kandi ku bantu bafite umubyibuho ukabije ndetse n’barya ibinyamavuta byinshi, cyane cyane ibikomoka ku nyamaswa cyangwa se ku wo bizwi neza ku mu muryango we ko bagira cholesterol nyinshi mu maraso. Ngo aba bakaba bakunze kurwara umutima bari munsi y’imyaka 20.

Basoza bavuga ko uburyo bwo kugira ngo umuntu abashe kugabanya cholesterol mu mubiri we harimo gukora imyotozo ngoramubiri ku buryo buhoraho, kurya imboga n’imbuto ndetse ngo imiti igabanya cholesterol iraboneka kwa muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo