Nyuma y’uko inzego zibishinzwe zikoze icyegeranyo ku ihohoterwa mu ngo ryabaye mu mwaka wa 2011,gukunda.com nayo yakoze isesengura yifashishije impuguke n’ibitekerezo by’abanyarwanda batandukanye maze yerekana inkomoko n’umuti uhamye w’icyi kibazo.
Ubusanzwe icyo cyegeranyo kivuga ko ngo muri 2011 abagore 24 bishwe n’abagabo babo n’abagabo 11 bicwa n’abagore babo mu gihe abagore 7 biyahuye kubera abagabo babo n’abagabo 9 biyahura kubera abagore babo.
Iyi mibare rero nk’uko bigaragara ikaba iteye inkeke cyane ko nk’uko bivugwa n’abaturage ngo hari n’ibikorwa rwihishwa ntibimenywe n’inzego z’umutekano, nk’aho abagore bica abagabo bakoresheje amarozi bikitirirwa urupfu rutunguranye.
DORE ZIMWE MU MPAMVU ZITERA AYO MAHANO MU NGO
1.Kubana nta rukundo: nk’uko bivugwa cyane muri iki gihe, ngo ingo nyinshi usanga zubakiye ku bindi bitari urukundo aho ubutunzi buri ku isonga mu bitungwa agatoki. Ngo hari kandi n’abashakana bitewe n’igitutu cy’imiryango yabo bityo umwe ntazahe undi agaciro kuko atamukunze by’ukuri.
2.Guharika/gucana inyuma: Iyi nayo iri mu mpamvu nyamukuru zitera abashakanye guhohoterana mu ngo. Birumvikana ko iyo ngeso ari ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka nyinshi mu gihe kimenyekanye.
3.Ubukene: nk’uko bikunze kuvugwa ko iyo ubukene bwinjiriye mu muryango w’inzu urukundo narwo rusohokera mu idirishya, bivugwa koko ko kenshi iyo urugo rwari rwifashije nyuma rugakena usanga cyane ngo abagore bashinza abagabo ko badashoboye ndetse akenshi ngo bakanatangira kubasuzugura. Abagabo rero nabo kubera gukunda icyubahiro no kwihagararaho batangira kurakara no kugira umujinya ukabije urugo rugashya.
4.Imyumvire: iyi mpamvu yo ibumbatiye byinshi kandi isenya ingo zitari nkeya. Mu byo ibumbatiye harimo kumva amabwire, kutumvikana ku bibazo byo kuboneza urubyaro, ku buryo bwo kurera abana, ku buryo bwo gucunga no gukoresha umutungo w’urugo ndetse n’ibindi bitandukanye.
Nk’umwanzuro cyangwa se umuti kuri ibyo bibazo by’ihohoterwa mu ngo, abatarashaka bagakwiye kwitonda bakabanza bagasobanukirwa n’ibyo bagiye gukora ndetse n’impamvu nyakuri yabyo.
Naho ku bashakanye ho hagakwiye gukaza umurego mu guhugura abagore n’abagabo mu mibanire yabo; ibi bigakorwa n’inzego z’ibanze ndetse n’ibindi bigo bibishinzwe, hatirengagijwe gukunda.com nk’urubuga rugamije kubaka urukundo n’imibanire myiza mu rugo rwa buri munyarwanda.
Baza Shangazi
Urwego News
Intandaro n’umuti uhamye ku isenyuka rikabije ry’ingo mu Rwanda
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment