Nk’uko bikunze kuvugwa cyane ko hano mu Rwanda abasore bamwe na bamwe ngo bakundana n’abakobwa batabafitiye urukundo mu by’ukuri ahubwo bagamije kuryamana nabo, ngo abakobwa batari bake byaba bimaze kugaragara ko muri iki gihe bakundana n’abasore bishakira kuryamana nabo.
Umukobwa umwe yagize ati:” hari igihe rwose ubona umusore ukabona arakwizihiye kandi ukabona ibyo gukundana nawe ngo mube mwabana biri kure cyane ko bene uwo aba akundwa na benshi, bityo ukagerageza kumureshya ngo byibuze urebe ko yakwemera ko mwishimana mukaba mwanaryamana. Icyo gihe rero nta rukundo rurimo kuko hari n’ubwo uba uziko ari umugabo ufite umugore ariko ukumva kuryamana nawe ntiwabihara pe”.
Ikindi ngo abakobwa bakunda cyane abasore b’ibyamamare(aba stars) kuburyo usanga babirukaho ari benshi kandi bazi neza ko nta rukundo rw’igihe kirekire rwatuma barambana ruhari, ahubwo ari ukwishakira gusohokana nabo no kuryamana nabo mu gihe baba babibemereye.Abo ba stars ni nk’abanyamakuru, abaririmbyi ndetse n’anabyinnyi b’ibyamamare.
Twegereye umwe mu basore b’ibyamamare hano mu Rwanda uratashatse ko mazina ye atangazwa maze nawe agira icyo atubwira kuri iyi ngingo. Yagize ati: “ Kuva naba umuhanzi nkamenyekana, natangiye kubona abakobwa benshi bambwira ko bakunda indirimbo zanjye ndetse bakananyandikira nko kuri facebook bambwira ko bankunda bityo bifuza ko twasohokana, tukishimana ndetse bakanansaba kunsura aho mba ariko nkagerageza kubyitwaramo gake. Sinahamya ko babaga bankunze koko kuko hari n’ababimbwiraga batarambona amaso ku maso, batazi imico yanjye ndetse yemye batazi n’uko ngana. Njye mbona rero inkumi zikundira umungara n’amaraha wenda niyo mpamvu banakunda ibyamamare”.
Hari kandi umugore umwe wubatse twaganiriye atubwira ko bibaho cyane kandi buri wese byamubaho. Yakomeje agira ati: “ Njye simpamya ko ari abakobwa gusa ahubwo n’umugore wubatse afite urugo hari igihe abona umusore cyangwa umugabo umwizihiye akumva yifuje kuba yasohokana nawe bakishimana ndetse bakana banaryamana aramutse abimwemereye. Ibi ntibivuga ko uba wamukunze rero ahubwo nanbyita kumwifuza kandi ntimukumve ko abasore beza batabaho nk’uko bikunze kuvugwa ahubwo akenshi igitsina gore tugira ikintu cyo gushiriramo tukihangana”
Ese wowe wemera ko hari abakobwa bakundana n’abasore bishakira gusa ko baryamana? Ese ubundi ni iyihe mpamvu ituma abakobwa bakunda cyane abasore b’ibyamamare kandi abasore benshi badakunda kuba bahuza urugwiro n’abakobwa b’ibyamamare
Baza Shangazi
Urwego News
Ngo abakobwa bo mu Rwanda nabo bajya bakunda abasore bagamije gusa kwiryamanira nabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment