Abahanga mu bijyanye n’imirire (nutritioniste) bavuga ko intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamines ndetse n’imyunyu ngugu ari byiza kuzirya ziri mu mafunguro tubona ya buri munsi. Abahanga batanga inama ko atari byiza na gato gufata izi ntungamubiri zitari mu mafunguro. Urugero ni nko kugura ibizisimbura (supplements) mu ma pharmacy byakozwe mu nganda. Ariko kandi uretse mu gihe bibaye ngombwa, ni bwo ushobora gukoresha ibi bisimbura vitamine n’imyunyu ngugu.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet wikipedia.com ndetse no mugitabo Principes d’Anatomy et de Physiologie, cyanditswe na Tortora ndetse na Derrickson, mu icapisho ryacyo rya kane, bavuga ko ibisimbura intungambiri za vitamine n’imyunyu ngugu bishobora gukoreshwa mu bihe bikurikira:
-Umyunyu ngugu ya feri uhabwa abagore bose bava cyane mu mihango kugira ngo ufashe mu kongera amaraso baba batakaje
-Imyunyu ngugu ya feri ndetse na kalisiyumu (calcium) ihabwa abagore batwite cyangwa bonsa
-Vitamine nka acide folique cyangwa folic acid ingomba guhabwa abagore bose basamye, mu rwego rwo kurinda abana batwite kuzavukana ubusembwa butandukanye bw’ubwonko, nka anencephalie, aho amagufwa y’umutwe aba atarahuye noneho bigatuma ubwonko buba hanze. Ndetse na spina bifida, aho amagufwa y’urutiringongo (vertebral column) aba atarahuye, bigatuma umusokoro wo muri rwo ujya hanze.
-Imyunyu ngugu ya calcium igomba guhabwa abantu bashaje, cyane ko baba batabona uyu munyu ngugu mu rugero ruhagije ndetse no mu rwego rwo kugira ngo amagufwa yabo akomere.
-Vitamine B12 ihabwa abantu bose batarya inyama, ni ukuvuga barya imboga rwatsi n’ibindi biryo ariko bitagira inyama. Twabibutsa ko iyi vitamine B12 ari yo yonyine mu mavitamine itaboneka mu mboga rwatsi.
Muri iki gitabo, basoza bavuga ko igihe icyo ari cyo cyose, uwahawe ibi bisimbura vitamines cyangwa imyunyu ngugu, ari ngombwa ko yubahiriza kubifata mu rugero nyarwo muganga yamubwiye cyangwa yanditse kuko izi ntungamubiri zibaye nyinshi mu mubiri byangiza ingingo ndetse bikaba byatera uburwayi butandukanye.
0 comments:
Post a Comment