Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inzoka ya Amibe iyo itavuwe ishobora kugera mu bwonko

Amibe ni indwara zituruka ku mwanda zirimo inzoka zo munda ziterwa n’udukoko twitwa protozoa twibasira amara tuyanyunyuzamo ibitunga umubiri ndetse zikanatembera mu maraso kugeza n’ubwo zimwe zigera mu bwonko no mu bindi bice by’umubiri.

Dr. Murume Norbert ,inzobere mu kuvura indwara zo mu nda wo mu Ivuriro rya La Medicale rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 14 Ukwakira 2011, yatangaje ko inzoka z’Amibe iyo zitavuwe neza zishobora no kugera ku bwonko, ati “zitembera mu rwungano ngogozi maze zigafata icumbi mu murura rw’amata aho zicukura zishakisha ubwihisho. Amibe zikaba zishobora no gukwirakwira mu bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’ahandi mu mubiri igihe uzirwaye ativuje hakiri kare.”

Avuga ko Amibe zigabanijemo amoko menshi ariko izikomeye cyane kandi zangiza umubiri ni izitwa histolytica d’Entamoeba zigabanijemo ibice bibiri zikunze kuba mu bice by’isi bishyuha, cyane cyane muri Afurika aho zinagira amahirwe yo kororoka kubera umwanda.

Yakomeje, ati “hari amibe zibera mu mara, umuntu ashobora kubana nazo igihe kirekire atazi ko azirwaye ariko iyo zimaze kumuzahaza amara nibwo atangira gucibwamo yituma amaraso ndetse kandi akanaribwa mu nda bikabije cyane”.

Ubwoko bwa kabiri ni ubwa amibe zirenga amara zikajya mu bindi bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’uruhu. Gusa kugira ngo zigere kuri iyo ntera bitwara igihe kirekire kandi bigaterwa n’uko uzirwaye atazivuje.

Amibe zigera no ku bwonko aho zihacukura zikahatera ibisebe n’ubwo bidakunze kubaho cyane ko bigera kuri urwo rwego. Ku wafashwe nazo mu bwonko ashobora gutakaza ubwenge akaba nk’igishushungwe mu gihe cy’amasegonda cyangwa iminota runaka.

Mukantwari Floride umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Mubuga mu Karere ka Nyanza we avuga ko impamvu ya mbere nyamukuru itera amibe ari umwanda ukwirakwiza turiya dukoko dutera amibe.

Utwo dukoko tuboneka mu mazi yanduye ndetse n’ibiryo byandujwe natwo. Kurya ibiryo byandujwe n’amasazi ndetse n’imibu, kwicara ku ntebe umuntu wanduye utu dukoko twitwa histolytica d’entamoeba yicayeho nabyo biri mu bikwirakwiza amibe.

Kurya imboga n’imbuto byarongeshejwe amazi adatetse cyangwa adasukujwe Siro bikwirakwiza amibe ku rwego rwo hejuru. Ku bakunzi nb’inyama cyane cyane iz’ingurube nabo ni ukurya bari menge kuk ngo iyo zatetswe nabi zishobora kwanduza iyo ndwara.

Mu zindi mpamvu zitera ikwirakwizwa ry’amibe ni imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno igihe ababikora bahise bikora ku munwa biba byoroshye guhita baha urwaho izo mikorobe kumanukira mu nda zabo.

Ibimenyetso by’umurwayi w’Amibe ni guhitwa bidakanganye, guhora uribwa mu gice cy’inda bijyana no gucika intege no kumva udashaka kugira icyo urya ndetse ukumva ufite n’isesemi.

Iyo amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse. Kubo amibe zafashe impyiko, usanga barwara indwara zifata imyanya icamo inkari ndetse kandi bakanagira igisebe ku mpyiko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni 50 ku isi bamaze kwandura amibe kandi abagera ku bihumbi 100,000 bakaba bashobora guhitanwa nazo buri mwaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo