Kudidimanga bivugwa igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe usanga gusobanura icyo ashaka kuvuga bimugora. Kenshi abantu bavuga badidimanga usanga biganwa na bagenzi babo bityo bikabatera ipfunwe mu bandi. Hari n’aho bafatwa nk’abantu batari abahanga cyane kuko ngo bakunda kwirinda kuvuga amagambo akomeye ahubwo bakikoreshereza aboroheye kuvuga.
Nk’uko urubuga begaiment.com rubisobanura, ngo kudidimanga biterwa n’udutsi tuba munsi y’ururimi ubusanzwe dufasha umuntu kuvuga, tuba twatakaje ubushobozi bwo kumufasha kurekura amagambo. Ibi ngo bikunze kugaragara ku bana bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine, aho usanga bikunze kwibasira abana b’abahungu. Uru rubuga kandi rukomeza ruvuga ko kudidimanga atari indwara yandura, ko ahubwo byaba bikomoka ku ruhererekane rwo mu miryango umuntu avukamo. Ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye byerekana ko ishusho y’ubwonko bw’umuntu uvuga adidimanga yerekana ko ubwonko bwe busoma ururimi ruvugwa ku buryo butandukanye. Ibi kandi byemezwa n’umuganga akaba n’inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe, Nathan Lavid, mu gitabo cye cyitwa “Comprendre le bégaiemnt(angl.)”, aho avuga ko hari abantu usanga batangira kuvuga mbere y’uko ubwonko bwabo bubabwira uko amagambo bagiye kuvuga yagombye gukurikirana.Urubuga vaincre-le-begaiement.fr na rwo rutangaza ko ngo kudidimanga bishobora guterwa n’ibintu bikomeretsa: gukorwaho kw’imbamutima bitewe n’ibibazo n’amakinmbirane aba mu muryango , guhungabana, gukora impanuka bigakora ku gice cy’ubwonko ndetse na bimwe mu bibazo bituruka ku mitekerereze. Gusa ariko ngo nubwo kudidimanga bikunze kwibasira umubare munini w’igitsinagabo (80%), inshuro enye z’igitsina gore, ngo usanga abantu badidimanga bakora iyo bwabaga ngo babirwanye batinyuka kuvugira mu ruhame cyangwa kuri telefoni. Kenshi usanga bagira ubushobozi bwo kuririmba, kuvugira hasi cyangwa kuvuga bongorera, kwivugisha cyangwa kuvugisha abandi, ndetse bakaba banasomera inyandiko hamwe n’abandi bakabigana badategwa.
Kugira ngo umuntu udidimanga yongere ubushobozi bwo kuvuga neza, akanyamakuru Réveillez-vous ko muri Gicurasi 2010, gatangaza ko kuri ubu hasigaye hari zimwe muri gahunda zashyiriweho kongera ubushobozi bwo kumvikanisha neza amagambo igihe umuntu avuga.
Ubundi buryo bukoreshwa, harimo kuvuga uruhutsa urwasaya (relaxation de mâchoire), iminwa, ururimi ndetse no guhumeka ukoresheje igicamakoma (le diaphragme).
Nk’uko akanyamakuru Révellez-vous twavuze haruguru gakomeza kabisobanura ngo ubu buryo bwa kabiri bwo gufasha abantu badidimanga kongera ubushobozi bwo kuvuga neza ngo butangira bukorwa buhoro buhoro, bimenyereza guhumeka hifashishijwe igicamakoma, basohora umwuka muke mbere yo gutangira kuvuga. Ubu buryo kandi ngo busaba amasaha menshi yo kwitoza kugira ngo udidimanga abashe kumenyera kuvuga neza kandi yumvikanishe icyo ashaka kuvuga. Kugira ngo kandi umuntu udidimanga afashwe, ngo ni byiza gutangira akiri muto.
Nk’uko igitabo “Il n’y a pas de remède miracle (angl.)” kibivuga, ngo ku myaka itandatu, umwana aba afite amahirwe yo kuba yakongera ubushobozi bwo kuvuga neza hatabaye ubundi buvuzi. Aha ariko ngo ni byiza ko abana bavuga badidimanga bajyanwa ku baganga b’inzobere mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi bwo kuvuga neza (orthophoniste). Ibi kandi bishimangirwa na Madamu Marie-Claude Monfrais Pfauwadel,umuhanga mu kumenya ibijyanye no kuvuga umuntu adidimanga ku rwego mpuzamahanga, akaba kandi yaranashinze ikigo gisuzuma abavuga badidimanga (Centre de consultation du bégaiement) kiri ku mugabane w’Uburayi mu Bitaro byitiriwe Georges Pompidou, ubwo yasubizaga ibibazo byabajijwe ku rubuga “Parole de bégue”. Yatanze urugero ko umuhungu we yavugaga adidimanga ku myaka itatu n’ine, ngo akibyumva yahise yihutira kureba umuganga mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi bwo kuvuga neza bamufashije kwakira no gufasha umwana kuvuga neza.
Kudidimanga k’umuhungu we ngo byagiye bigabanuka mu mezi yakurikiyeho, ku buryo kuri ubu uwo muhungu yubatse kandi ngo avuga neza. Aha uyu mugore akaba ashishikariza ababyeyi kwihutira kujya kureba umuganga igihe umwana agaragaje kuvuga adidimanga.
Ku muntu mukuru uvuga adidimanga, ngo yajya agerageza kwifasha kurushaho kuvuga neza, ategura ibyo ari buvugire mu ruhame kandi akitoza kubivuga neza no kubisubiramo kenshi mbere y’uko ajya aho ari bubivugire. Ngo ubu buryo buzamufasha kugenda arushaho kuvuga neza.
Dusoza,twababwirako tariki 22 Ukwakira buri mwaka, ari umunsi isi yose izirikanaho umunsi w’abavuga badidimanga.Uyu mwaka ukaba warazirikanwe ku nshuro ya cumi na kane,ufite insanganyamatsiko igira iti “Duhanahane amateka yacu, Duhindure indoro zacu” (echangeons nos histoires, changeons nos regards), hibandwa ku bana mu mashuri no mu miryango yabo.
0 comments:
Post a Comment