Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Isoni no guhezwa bikomeje kuba imbogamizi ku rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA, isoni no guhezwa ku bantu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko, bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA. Cyakora rumwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigari rwaganiriye n'UMUGANGA.com, rutangaza ko iryo hezwa no kwitinya bikwiriye kuvaho kuko iyo umuntu ubana n’ubwandu adahejwe mu bandi bimwongerera icyizere cyo kubaho kandi akumva ko afite agaciro mu muryango.

Inyigo nshya yaragaragaje ko isoni ndetse no guhezwa kwa bamwe mu babana n’ubwandu byatumye habaho igabanuka ry’abitabira ubujyanama, kwipimisha ku bushake, kwitabwaho n’ubundi bufasha butandukanye mu gihe abantu bakomeje guhisha uko bahagaze.

Iyi nyigo ikaba yarashyizwe ahagaragara mu mahugurwa yahuje Abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na za clubs ANTI-SIDA zo mu Karere ka Musanze, mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore bapfakajwe kandi bakagirwaho ingaruka na VIH/SIDA, akaba yari afite insanganyamatsiko yo kumenya VIH/SIDA n’uburenganzira bwa muntu hagamijwe kurandura isoni n’ihezwa bishingiye ku bwandu bwa SIDA.

Nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Chantal Nyiramunyana, ngo iki kibazo kibasiye ahanini urubyiruko, abagore n’abandi bantu babayeho mu buzima bubagoye nk’indaya.

Aganira n’abitabiriye ayo mahugurwa, Nyiramunyana akaba yaragize ati “Turizera ko mugiye kutubera abavugizi mu kugaragaza iki kibazo, gufasha urubyiruko, guhumuriza abanduye ndetse no kubafasha mu buryo bwose bushoboka.”

Iyo nyigo yakorewe mu gihugu cyose, igaragaza ko 60% by’abasubije bagiye basabwa kugaragaza uko bahagaze, babibwira abantu batakozweho na VIH/SIDA.

Umwe mu bashakashatsi bagaragaje iyi nyigo, Dr. Desire Kamanzi ngo yasanze kurwanya bene izo soni bisaba ubufatanye no kongerera ubushobozi abantu babana n’ubwandu, haba mu rwego rwo kwitabwaho mu buvuzi, ubujyanama no kwipimisha ku bushake.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The New Times, ngo iyi nyigo izagaragazwa mu turere twose tugize igihugu, izasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ikibazo cy’isoni ndetse n’ihezwa rikorerwa ababana n’ubwandu bwa SIDA.
Hagati aho ariko, bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’UMUGANGA.com, ngo iryo hezwa rikwiriye gucika burundu kuko iyo umuntu ubana n’ubwandu yakiriwe mu muryango bimwongerera icyizere cyo kubaho.

Munezero Ferdinand ni umusore utuye mu Mujyi wa Kigali akaba arangije kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST). Ku bwe ngo asanga isoni no guhezwa bikwiriye kuvaho burundu kugira ngo abagize ibyago byo kwandura VIH/SIDA na bo bisange mu muryango kandi baharanire gukomeza kubaho no kwiteza imbere. Asanga kandi na bo bakwiriye gushira isoni bakavuga uko bahagaze, bakitabira gahunda z’ubujyanama no gufata imiti igabanya ubukana, kandi bagaharanira kwiteza imbere, ntibumve ko ubuzima bwabo burangiriye aho. Munezero akaba akangurira urubyiruko ko rwakwipimisha ku bushake kugira ngo rubashe kumenya aho ruhagaze, bityo rube rwafata ingamba zihamye zijyanye n’ubuzima bwarwo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo