Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kanseri y’igifu ntigaragara vuba kandi igorana kuyivura

Kanseri y’igifu ni indwara imwe muri kanseri eshanu zibasiye igihugu cy’u Bufaransa, aho nibura abantu 9000 ku mwaka baba bafashwe na yo. Ikunze kwibasira abagabo bo mu kigero cy’imyaka 70. Hagati ya 20 na 40% by’abarwaye iyi kanseri bakaba bapfa bahitanwa na yo mu gihe kigera ku myaka itanu.

Indwara ivurwa bigoranye kandi umurwayi akababara bikabije

Nk’uko bitangazwa na Jean-Luc Delarue wagize ibyago byo kurwara iyi kanseri ku myaka 47 gusa, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe nk’uko yabitangarije ikinyamakuru 20 minutes.fr , ngo mu kuvurwa iyi kanseri ahagirira ububabare bukabije. Ngo iyo ugiye kwa muganga ku nshuro ya mbere barakubaga bagakuraho igice cy’igifu kiba cyaramaze gufatwa ndetse n’utundi tunyama tucyegereye na two tukaba twarafashwe n’iyi kanseri. Igihe uzagarukira kwisuzumisha gitangwa nyuma yo kubagwa bamaze gupima utunyama bagukuyemo ndetse no kureba ingano y’igifu cyawe (gonflement).

Delarue akomeza avuga ko ngo uko byamera kose iyi kanseri ituma ubuzima bw’uyirwaye burushaho kumera nabi, aho ngo nyuma yo kubagwa kwa muganga bagutegeka ubwoko bw’ibiryo ugomba kurya bagendeye ku ngano y’igifu cyawe. Uyu mugabo ubusanzwe yinyweraga inzoga n’agatabi, ariko ubu ntakemerewe kubifata. Cyakora ngo akaba yizeye ko azakira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo