Kanseri yo mu matwi igaragazwa n’ibimenyetso bikomeye kandi bikaba bitoroheje kuba wamenya ko ari yo urwaye kuko yitwara nk’izindi ndwara zisanzwe zimenyereye.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet, french.facinglife.info, ko bitoroshye kumenya ko umuntu abana n’iyi kanseri. Gusa ngo icy’ingenzi ni ukumenya ko ushobora kuyirwara muri icyo gihe ukihutira kugera kwa muganga mu byumweru bibiri bya mbere ukimara gukekako waba uyirwaye.Ibimenyetso biranga kanseri yo mumatwi ni nko kuva amaraso mu kanwa, gusaduka mu kanwa rimwe na rimwe ukagira umuriro mwinshi mu kanwa ndetse hakavamo n’amaraso. Kuri ibyo hiyongeraho kubabara mu kanwa no kunanirwa kurya, kunanirwa guhumeka, kubabara mu maso (isura) ndetse n’igice cyo haruguru cy’amenyo ari byo bita mu rurimi rw’igifaransa (maxillaire ou mâchoire supérieur). Ibyo kandi bijyana no kubabara mu matwi ndetse no kumvirana.
Ubwanditsi bw’urubuga : french.facinglife.info, bugira inama umuntu wese wakwibonaho ibi bimenyetso ko ashobora kwihutira kugera kwa muganga.
0 comments:
Post a Comment