Konsa umwana ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma umwana agira ubuzima bwiza. Abahanga rero baremeza ko ngo iyo umwana yonkejwe neza bituma akura ari umuhanga ugereranyije n’abana bakura batarigeze bonswa.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford mu bufatanye na Kaminuza ya Essex bwagaragaje ko konsa umwana bitera impinduka nziza ku mitekerereze ye bikaba n’imbarutso ituma umwana akura ari umuhanga cyane ugereranyije n’umwana uba atarigeze yonka.Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 10.000 bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 14 hagendewe ku imitsindire y’aba bana mu ishuri.
Aba bashakashatsi bemeza ko ku byiciro byose by’amasomo ba bana bakoze, abana bonse neza bagiraga amanota meza mu ishuri ugereranyije n’ abana batigeze bonka babaga bari mu kigero kimwe cy’imyaka.
Nkuko tubikesha urubuga rwa 7sur7 aba bashakashatsi bagaragaje ko ibyumweru 4 gusa umwana yonka biba bihagije kugira ngo ubwonko bw’umwana bube bufite ubushobozi bwo gufata amasomo byibuze kugeza ku urwego rw’amashuri yisumbuye ndetse no hejuru.
Nkuko yabitangaje, Maria Iacovou, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yemeza ko QI y’umwana wonse neza iba ari 3 kugeza kuri 5 hejuru ugereranyije n’abana bandi bari mu kigero kimwe cy’imyaka batigeze bonswa na rimwe. Ni ngombwa rero gushishikariza ababyeyi bose konsa abana babo kuko byagaragaye ko ari ingirakamaro mu mitekerereze y’umwana mu gihe kizaza.
0 comments:
Post a Comment