Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo bwo Kurinda Umwana Umubyibuho Ukabije Akiri Muto

Mu binyejana 10 bishize, cyane abantu bakuze, babonaga umubyibuho ukabije ku bana nk’ikimenyetso cy’uko bafite ubuzima bwiza. Ariko ngo ni ikosa rikomeye nk’uko Dr Arnault Pfersdorff, umuganga w’abana mu ivuriro rya Sainte Anne ry’i Strasbourg mu Bufaransa, abitangaza mu kiganiro yagiranye na destinationsante kuwa 4 Mutarama 2012.

Dr Arnault aremeza ko iyo mitekerereze idahwitse kuko uwo mubyibuho ukabije, benshi bita ubuzima bwiza, ushobora kuviramo abana indwara y’umubyibuho ukabije cyangwa se “Obesite infantile”. Nk’uko akomeza abisobanura, Dr arnault ngo kugeza ubu haracyari imitekerereze ipfuye ku buzima bw’abana, aho atanga urugero ku babyeyi bakibona umubyibuho ukabije ku bana nk’icyerekana ko bafite ubuzima bwiza, ikindi ngo ni abantu barebera ku mubyibuho wa bamwe mu bisekuru by’abana maze bakemeza ko byanze bikunze umwana na we agomba kubyibuha nka bo, ariko ngo ibi byose si ihame.

Ikindi Dr arnault avuga ku mubyibuho ukabije ku bana ngo ni abagore bagira isoni zo kugira abana bananutse, bityo bagakora uko bashoboye kose ngo abana babo babyibuhe bikagera n’aho babyibuha bakarenza urugero. Nyamara ikibazo si ukubyibuha, ahubwo ikibazo ni ukubyibuha bikabije cyane iyo umwana akiri mu kigero cy’imyaka hagati y’ine n’itanu. Dr arnault agira ati ”Nk’uko iyo umwana yatakaje ibiro bitera ababyeyi guhangayika, ni nako byagakwiye kumera iyo yabyibushye birenze urugero iyo umwana akiri muto”.

Impamvu yo guhangayikishwa n’uko kubyibuha bikabije ku mwana ni uko indwara y’umubyibuho ukabije ku bana (obesite infantile) yibasira abana bari hagati y’imyaka ine n’itanu. Mu rwego rwo kurinda abana iyo ndwara Dr Arnault avuga ko ababyeyi bagomba kumenya neza indyo bagaburira abana babo ko ikwiye. Atanga urugero rwo kwita ku mboga n’imbuto kurusha kubagaburira amafunguro yifitemo amavuta kandi bakabarinda umunyu mwinshi.

Dr Arnault asobanura neza ko atabwiye ababyeyi ngo bime abana amafunguro ariko ngo bamenye ibyo babagaburira n’ingaruka mbi cyangwa nziza bishobora kubagiraho. Ikindi ngo niba upimishije umwana ugasanga yagabanutseho amagarama ntibizagutere ubwoba ngo wumve ko byacitse kuko nk’uko abivuga ngo umwana kugira ngo agabanuke ibiro biterwa n’impamvu zinyuranye harimo no gukura.

Dr Arnault asoza agira ababyeyi inama yo gupimisha umwana ukiri munsi y’imyaka 3 byibura inshuro eshatu mu mwaka k’umuganga w’abana kabone niyo yaba atarwaye cyangwa agaragaza ko afite ubuzima bwiza kugira ngo niba hari impinduka mu biro barebe ku murongo w’ibiro (courbe de poids) uko bigenda nk’uko biteganywa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo