Inyandiko yiswe Manuel de nutrition clinique de l'OPDQ, yandikiwe Quebec ho muri Canada, ivuga ko nyuma yo kugaragarwaho n’indwara ya diyabete ari ngombwa kwibanda cyane ku kugenzura ingano y’amafunguro afatwa buri gihe. Ubwoko n’ingano umuntu ashobora kubona ku munsi biri mu bigira ingaruka zikomeye ku murwayi w’iyi ndwara mu buryo bukomeye, bakavuga ko inzoga ziri mu birushaho kongera ubukana bw’iyi ndwara mu buryo bukomeye. Haba mu nzoga zisanzwe cyangwa divayi, usanga zirangwa ahanini n’isukari n’ubwo iba itumvikana nkayo. Akenshi usanga isukari ubwayo igera mu mubiri ikajya mu turemangingo dushinzwe kubika ibinure.
Bitewe n’ibihe umuntu arimo byo kuyikoresha cyane cyangwa se ntayikoreshe, iri mu bihinduka nk’ibinure nyuma igatera ibibazo mu mubiri.
Inzoga kandi ziri mu byongera icyitwa glycemie mu mubiri, nacyo iyo kizamutse usanga biganisha kuri diyabete, cyangwa ukwiyongera kwayo iyo ihasanzwe.
Aya makuru avuga ko divayi zigomba kurushaho kwitonderwa ku barwayi ba diyabete, kuko akenshi usanga ziri mu zishobora kubazahaza mu gihe gito.
Aha bavuga ko akenshi usanga ikirahure kimwe cya mililitiro 120 cya divayi kiba gifite ubukana bungana n’ubwaboneka mu kirahure kinini cya mililitiro 250 ku nzoga zisanzwe.
Umurwayi wa Diyabeti rero aba agomba kugendera kure ikitwa inzoga kuko byanze bikunze zongera ubukana bw’iyi ndwara.
Baza Shangazi
Urwego News
Ku barwayi ba Diyabeti, inzoga zongera ubukana bwayo bikabije
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment