Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Hari ibintu bibangamira ubuzima bw'amaso abantu bakwiriye kwitwararika!

Birazwi ko umuntu agomba kwirinda izuba rikabije, akirinda kunywa itabi kugira ngo arwanye indwara zibasira umutima, kugabanya ibinyasukari mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije, ndetse n’andi mabwiriza atandukanye, ariko rimwe na rimwe hari igihe hibagirwa ko amaso na yo agomba kurindwa by’umwihariko.

Dore ibintu 4 bifatwa nk’abanzi bakomeye babangamira amaso ya muntu:

1. Itabi: Umwanzi ukomeye

Bimwe
mu bintu nyabutabire (substances chimiques) nka Acroléine, toluène na
acide cyanhydrique ni ibintu bitatu bigira ingaruka zikomeye ku mikorere
y’amaso bitewe n’ubumara bubamo.

Nka Acroléine yagiye ikoreshwa
mu bihe bitandukanye mu ikorwa ry’ibyuka biryana mu maso (gaz
lacrymogene). Ibi byuka bikaba bigira uruhare mu gukaza indwara
zitandukanye zibasira amaso zirimo iy’ishaza (cataracte), isazisha agace
k’ijisho (Macule) gatuma umuntu areba, yibasira abageze mu zabukuru
(DMLA: Dégénérescence Maculaire Liée à l'Age /Age Related Macular
Disease) ndetse n’isaza ry’umutsi uhuza ubwonko n’ijisho ukarishoboza
kureba ikintu no kumenya icyo ari cyo (nerf optique). Kureka itabi rero
ni ingenzi mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ijisho ryawe.

2. Isukari ni umwanzi wihishe

Birashoboka
ko muganga (wawe) yaba yarakubwiye ko indwara y’igisukari (diyabete)
ishobora gutera ibibazo bikomeye by’amaso, ariko rimwe na rimwe hari
igihe hibagirwa ko, bidasabye kuba umuntu arwaye diyabete, ariko akaba
afite isukari irengeje ikenewe mu maraso ye bishobora guteza kwangirika
kw’ibice bigize ijisho.

Kuri iki kibazo, urubuga rwa internet:
fr.pourelles.yahoo.com rutangaza ko abantu bakwiriye kugenda bagabanya
isukari bafataga kugira ngo babashe kurinda amaso yabo.

3. Umunaniro (Stress): Umwanzi wicecekeye

Umunaniro
ni umwanzi ukomeye wibasira amaso kandi ku buryo umuntu atapfa kumenya.
Iyo umuntu akora igihe kinini adafata umwanya wo kuruhuka,
by’umwihariko nk’iyo ari imbere ya mudasobwa, ahora kuri internet mu
bushakashatsi butandukanye, asaba amaso ye gukora ibikorwa
byiyungikanya, bishobora kumukururira umunaniro ukabije w’amaso.

Ibyo ngo bishobora gutera amaso kutabona neza, kuribwa k’umutwe ndetse bikageza ku ndwara yo kutabasha kureba kure (myopie).

4. Izuba: Umwanzi w’ijisho abantu badakunda kwitaho

Izuba
na ryo ni umwanzi ukomeye w’ijisho kandi igihe abantu batabimenye ngo
babyitwararike bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zibangamiye
amaso. Urubuga rwa internet twavuze haruguru rukaba rugira inama abantu
zo kurinda amaso yabo izuba, by’umwihariko rya rindi rikaze nk’iryo mu
gihe cy’impeshyi/icyi, bakoresha amadarubindi yabugenewe aburizamo
imirasire ifite ubukana bukomeye (rayons ultra-violets). Ngo ibyo
bagomba kubikora kuko uretse kwirinda by’ako kanya imirasire y’izuba mu
jisho, bishobora no gutera indwara y’ishaza ry’amaso ndetse n’indwara
isazisha igice cy’ijisho cyitwa macule (DMLA) mu buryo bw’imburagihe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo