Angela Zhang, ukomoka muri Leta ya California ho muri Amerika, ku myaka 17 y’amavuko yegukanye igikombe gikomeye cyane gifite agaciro k’amadolari y’Amerika 100.000. Iki gikombe kikaba gihiganirwa mu mibare, mu bya siyansi ndetse n’ikoranabuhanga (math, science et technologie de Siemens).
Amakuru dukesha urubuga rwa internet 7sur7.be, avuga ko uyu mwana w’umukobwa yahawe kiriya gikombe ku bw’umushinga yakoze wo gukora umuti ushobora guhangana na kanseri. Uyu muti wa Zhang ushobora kuzahindura byinshi mu buvuzi bwa kanseri, ngo kuko ushobora kujya wica utunyangingo dutera kanseri ndetse ukabuza ko ikwira ahandi itaragera. Akandi kadasanzwe kuri ubwo buryo bwa Zhang bwo kurwanya kanseri ni uko uwo muti uzajya ushobora kongererwa ingufu hifashishijwe ibyuma bya laser.Gusa ubu buryo nyine kuko bukiri mu bushakashatsi bushobora kuzatwara indi myaka itari mike kugira ngo butangire kugeragezwa no kuba bwakoreshwa ku barwayi ba kanseri. Cyakora na none, nta wabura kuvuga ko ubu buvumbuzi bwa Angela budasanzwe. Nk’uko Zhang abivuga, ngo yatangiye kwiga kuri uriya muti kuva mu 2009, ngo akaba yarakoresheje umwanya w’amasaha asaga 1.000 ari byo atekerezaho.
Ibi ni ibyo Angela yibazaga "Kuki kanseri ibaho, kandi kuki kanseri yica? Hakorwa iki ngo ivurwe, ni uruhe ruhare rwanjye?". Uyu mwana akaba yarabuze sekuru kubera kanseri.
0 comments:
Post a Comment