Ubu ni ubutumwa bugenewe abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, bugamije kurandura burundu ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24.
Ubu butumwa ni ubw’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bushamikiye ku nsanganyamatsiko y’ubukangurambaga bwatangijwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Icyorezo cya SIDA ku Isi hose taliki ya Mbere Ukuboza 2011 bukazasozwa taliki 28 Gashyantare 2012 ikaba igira iti "Rubyiruko dufatanye, twirinde kandi turinde n'abandi Virusi itera SIDA, twubake ejo hazaza heza."Tuzirikane ko Urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda, abagera kuri 67% by’abanyarwanda bakaba bari munsi y’imyaka 25, bityo akaba ari bo mizero y’u Rwanda rw’ubu n’ejo hazaza:
- VIH ni iki?
- SIDA ni iki ?
- VIH yandura ite ?
- Uko Virusi Itera SIDA yandurwa
Virusi itera SIDA iba imbere mu ngirangingo z'umubiri w’umuntu ziba cyane cyane mu maraso, mu matembabuzi aba mu gitsina cy’umugore, mu matembabuzi no mu masohoro y’umugabo ndetse mu mashereka. Ni Virusi ikurira mu mubiri w'umuntu, abantu bakaba ari bo bayanduzanya. Kugira ngo umuntu yandure VIH hari ibigomba kuba:
o VIH igomba kuva mu muntu wayanduye: ibyo bishobora guca mu mubiri ahantu horohereye ku ruhu cg se mu gasebe gashobora no kuba kataboneshwa ijisho cyangwa se kava amaraso.
o Hari ibintu iyo Virusi igendamo kugira ngo umuntu ayanduze undi: Nk'amaraso, amatembabuzi ava mu gitsina cy’umugore, amasohoro n'utuzi tuva mu gitsina cy’umugabo igihe yashyutswe mbere yo gusohora no mu mashereka. Andi matembabuzi nk'amacandwe, ibyuya, amarira, ntibibamo virusi nyinshi ku buryo byakwanduza umuntu.
Muri make dore aho Virusi itera SIDA yandurira:
(i) Mu mibonano mpuzabitsina ikozwe nta gakingirizo:
(ii) Mu guhuza amaraso: Kwandurira mu ihuzwa ry’amaraso bishoboka igihe cyose amaraso y’uwanduye ahuye n’amaraso y’utanduye. Hakoreshejwe inshinge
o Bibayeho ko umurwayi aterwa amaraso yanduye
o Abajya kwiteza inshinge kwa magendu
o Mu gihe abari mu rugendo nko mu modoka bagize ibyago hakaba impanuka harimo uwanduye
(iii) Abana bashobora kwanduzwa Virusi itera SIDA n’ababyeyi igihe babatwite, bababyara cyangwa se igihe babonsa.
ICYITONDERWA:
Kugeza ubu imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’uwanduye Virusi itera SIDA ku kigereranyo kiri hejuru ya 80%.
Uko ikibazo cya SIDA mu rubyiruko gihagaze
Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 25, mu bakobwa ubwandu bwa Virusi itera SIDA ni 2, 5% abahungu ni 0, 5% bivuga ko abakobwa banduye bakubye inshuro zigera kuri eshanu bagenzi babo b’abahungu bari mu kigero kimwe , abafite imyaka 15-24 abanduye ni 1% (2% abakobwa , 0,9% abahungu).
Abanyarwanda babana na virusi itera SIDA bafite 15-49 ni 3% (4%abagore,2%abagabo) muri bo 7,3% bari mu mujyi wa KIGALI, 2,4% mu Amajyepfo, Iburengerazuba 2,7%, Amajyaruguru 2,5%, Iburasirazuba 2,1% ;
Abakora umwuga w’uburaya bose mu gihugu abarenga 51 % bafite HIV, mu mujyi wa Kigali barenga 63 % babana na HIV ;
Abagore 8% bafite imyaka 33-39 bafite HIV naho abagabo 8% bafite 40-44 bafite HIV ;
Abakobwa bokora umwuga w’uburaya bafie hagati y’imyaka 15-19 muri bo 33% babana na Virusi itera SIDA mu gihe abafite 20-24 bo ari 44%.
Buri munsi ku isi urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 rugera ku bihumbi 5000 rwandura Virusi itera SIDA kandi abarenga 80% muri uru rubyiruko bandurira mu busambanyi naho bake cyane n’abayivukana ;
Zimwe mu mpamvu zituma abakiri bato bandura cyangwa bakanduza bagenzi babo ni izi zikurikira:
1. Irari ry’ibintu ribashora mu busambanyi bahabwa impano zinyuranye (amafaranga, ibikoresho, ibinyobwa , gusohokera mu mahoteri n’ibindi);
2. Kwishora mu burayi bashakisha amafaranga;
3. Abagabo cg abagore bakuze bashuka urubyiruko bitwaje amafaranga cyangwa impano zitandukanye;
4. Abasore n’abakobwa bumva ko urukundo rutarimo imibonano mpuzabitsina ruba rutuzuye;
5. Amafilimi n’amashusho y’urukozasoni urubyiruko rwirirwa rureba kuri za Interineti kuri ubu bakaba basigaye banazirebera kuri telefoni zigendanwa;
6. Za telephone ni kimwe mu bworoshya abashaka abakobwa mu mashuli kubabona ndetse no mu biruhuko nizo babateleteraho
7. Urubyiruko rw’abasore rukora imibonano n’abandi basore cyangwa abagabo bakuze;
8. Mu bindi harimo kwishora mu bisindisha n’ibindi biyobyabwenge;
9. Gufatwa ku ngufu bikozwe n’abagabo cg abagore bakuze.
10. Gutakaza umuco nyarwanda wari ushingiye ku guha agaciro UBUSUGI N’UBUMANZI
Imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu ni imyaka igora kuko aribwo urubyiruko ruba rwibaza byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, imiterere n’imihindagurikire y’imibiri yabo kandi ubumenyi bwabo bukaba bukiri buke.
Birababaje ko muri iyi myaka abana basigaye batangira imibonano mpuzabitsina bakiri bato, gushyingirwa hakiri kare cg gufatwa ku ngufu n’ibindi…
Ariko ntitwanirengagiza ko n’ababyeyi benshi batuzuza uko bikwiye inshingano zabo mu bijyanye no guha abana uburere mbonerabitsina bukwiye bikaba bigenda bituma urubyiruko ruhura n’ibyago byo kwandura indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina harimo na Virusi itera SIDA ndetse no gutwara inda batabyiteguye.
Birakwiye rwose ko uruhare rw’ababyeyi n’abarezi ndetse n’abanyamadini rurushaho kugaragara kugira ngo urubyiruko rugire uburere n’imyumvire bihagije byarufasha kwirinda no kurinda bagenzi babo.
Ababyeyi barasabwa kubaka icyizera hagati yabo n’abana babo hakiri kare , kandi bakamenya inshuti n’abandi bose bagenderana n’abana babo, bakamenya aho bakura ibintu binyuranye n’imyenda n’ibindi bikoresho bababona kandi batarabibaguriye.
Uburyo buzwi kandi bwizewe bwo kwirinda no kurinda abandi Virusi itera SIDA ni:
• Gukomera ku busugi n'ubumanzi no kubiha agaciro, Kwifata, Ubudahemuka, Gukoresha neza kandi buri gihe agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina itizewe, kwikebesha
• Kwikebesha byo bikaba birinda kugera kuri 60% bivuze ko kwandura Virusi itera SIDA kuwisiramuje bishoboka
Kugira ngo ibi bigerweho, dukeneye guhindura imyumvire yacu, cyane cyane twebwe ababyeyi. Dukwiye gufata umwanya uhagije kandi wihariye wo kuganiriza abana bacu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu gihe abana bamaze kuba ingimbi n’abangavu, tukubaka icyizere hagati yacu nabo bityo bakatugiraho ubwisanzure.
Rubyiruko, mizero y’Igihugu cyacu
Nk’uko iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibidukangurira, turabasaba ko mu buzima bwanyu bwa buri munsi no mu mibereho yanyu ya buri munsi, mwakwirinda rwose ababashuka bose babashora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, babashukisha iraha ry’akanya gato bagamije kwinezeza ariko mwe bakabangiza, inshingano yanyu ni ukwiga, ibyo babashukisha benshi babikesha kuba barize, namwe mwige ubundi muzabyihe;
Mushishikarire kwipimisha mumenye uko muhagaze hanyuma mufate ingamba zihamye kuko igihugu n’ubuzima bwanyu biri mu biganza byanyu kandi leta yanyu yiteguye kubibafashamo, ariko uruhare runini ni urwanyu kuko rushingira ku myitwarire yanyu.
Mbifurije ubuzima buzira SIDA.
GATABAZI JMV, RBC/HCC
0 comments:
Post a Comment