Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ku myaka 45, abagore batangira kuzirana n'ndorerwamo

Muri rusange, abakobwa bakunda kumara igihe kinini bireba mu ndorerwamo kugira ngo barusheho kugaragara neza mu bantu. Cyakora ku myaka 45 abantu b’igitsina gore batangira gutinya kwireba, aho usanga batagishishikajwe n’uko bibona mu ndorerwamo, nk’uko tubikesha 7sur7.be.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ‘Transform Cosmetic Surgery Group’, ku bagore 3.000 bo mu gihugu cy’u Bwongereza bwagaragaje ko abagore bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 45 na 54 no gusubiza hejuru, usanga batifuza gusaza, gusa ngo 1/7 cy’abagore b’Abongerezakazi bamaze kugera muri iki kigero nibura bireba inshuro imwe ku munsi.

Nubwo bireba ariko ngo birinda gutekereza ko ibyo babonye ari ukuri. Aha rero ugasanga umugore umwe kuri bane bafite imyaka hejuru ya 45 muri iki gihugu avuga ko adashobora kwihanganira isura ye igihe yireba kuko ngo kwibona ugenda usaza bidashimisha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo