Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibinini Biringaniza Imbyaro Bigira Ingaruka

Abagore bafata imiti ibafasha kuringaniza imbyaro bahura n’ingaruka zo kutagira ibyo bibuka nk’uko ubushakashatsi bukomeje kubigaragaza.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko inzobere zigaragaza ko abagore bakoresha uburyo bwa gakondo mu kuringaniza imbyaro bibuka cyane byinshi ku buzima bwabo ugereranije n’abakoresha ubu buryo bugezweho.

Usibye kuba iyi miti ikoreshwa igira ibyo ihindura ku mikorere y’imisemburo (hormone) mu mubiri, ngo inahindura uburyo umuntu yibukamo ibyamubayeho muri rusange nk’uko inyigo zibigaragaza. Abakoresha iriya miti ngo usanga bakunze kutibuka cyane.

Ngo iyi miti iyo igeze mu mubiri yihatira kugabanya imisemburo ya oestrogen na progesterone kugira ngo hirindwe gusama. Ibi bikaba binagira ingaruka ku bwonko bw’umugore, aho isa n’ishegeshe ubushobozi bw’ubwonko bw’umugore mu kugira ibyo yibuka nk’uko bitangazwa na Larry Cahill, umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo iyi nyigo ijye ahagaragara. Ubu buryo bukaba bukoreshwa n’abagore basaga miliyoni 3,5 mu Bwongereza, hakaba hari impungenge z’uko bizatuma haba imigendekere mibi y’akazi muri iki gihugu.

Mu gihe iyi miti nta kibazo yaba itera mu bwonko, bivuze ko hari ubundi buryo ibintu byaba byibukwamo budasanzwe. Inzobere zo muri Kaminuza ya California-Irvine zize ku buryo umugore ufata iriya miti ashobora kwibuka impanuka y’imodoka ugereranije n’utayifata. Aha byagaragayeko abadakoresha iriya miti ari bo bibuka byinshi ugereranije na bagenzi babo.

Umushakashatsi Shawn Nielsen avuga ko imihindagurikire ibaho bitewe n’ibyo umuntu yibuka ku giti cye. Akomeza avuga ko harimo gukorwa inyigo nyinshi cyane ziga ku ngaruka z’iyi miti ku mitekerereze y’umuntu. Kugeza ubu abagore basaga miliyoni 100 bakaba bafata iyi miti yifashishwa mu kuringaniza imbyaro, hirya no hino ku isi. Ngo ibi bikaba bishobora gufasha mu kugaragaza impamvu usanga abagabo bibuka cyane kurusha abagore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo