Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kubabara mu gatuza ntibisobanura ko urwaye umutima gusa

Abantu benshi iyo baribwa mu gatuza cyangwa bumva mu gatuza habo hatameze neza bakeka ko baba bafite ikibazo ku mutima, cyakora nk’uko tubisanga ku rubuga rwa internet medlineplus, kuribwa mu gatuza biva ku bintu byinshi. Ngo buri gice cy’umubiri kiri mu gatuza iyo cyafashwe n’indwara runaka gishobora gutuma uribwa mu gatuza, urugero ibihaha, umuhogo, ndetse n’umutima ubwawo; ndetse ushobora kumva mu gatuza hatameze neza kubera ko wenda wagize ikirungurira, kandi ngo ushobora kubabara mu gatuza ufite ikibazo mu nda, mu mugongo cyangwa mu ijosi.

Izindi mpamu zitera kubabara mu gatuza harimo:

-Indwara z’umutima: ahangaha wumva ubabara mu gatuza ariko noneho cyane cyane mu gice cy ibumoso, mu josi, ndetse no mu kaboko kw’ibumoso
-Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero harimo n’izifata ibihaha, asima ndetse n’umusonga na byo bishobora gutuma wumva mu gatuza hatameze neza.
-Indwara zo mu muhogo zituma utabasha kumira ibyo wariye, ndetse n’ikirungurira na zo zituma akenshi wumva mu gatuza hatameze neza.
Urubuga medlineplus, rukaba ruvuga ko n’izindi mpamvu zishobora gutera ubu bubabare, ngo ni byiza ko mbere yo kugira umwanzuro ufata w’icyo urwaye, wagana muganga aka gusuzuma, kugira ngo amenye icyo urwaye .

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo