Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kubabara umutwe cyane bishobora guterwa n’impamvu nyinshi

Abantu benshi bakunze gutaka umutwe. Bamwe bakaba bawurwara rimwe na rimwe, mu gihe abandi bavuga ko barwara umutwe udakira. Bamwe bavuga ko umutwe ubarira uruhande rumwe ni ukuvuga mu misaya; mu gihe abandi ubarira mu gice cy’ahagana mu jisho, bishobora guhera ku masaha 3 kugeza ku minsi 3. Ibi rero bikaba biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye ari zo tugiye kurebera hamwe.

Akenshi rero kurwara umutwe bikunda guherekezwa n’ibimenyetso nko kugira isesemi ndetse ukaba wanaruka, kugira ikibazo mu gihe ugiye ku rumuri cyangwa ahantu hari ibintu bisakuza.

Ubushakashatsi butandukanye bwagerageje gushakakisha impamvu zaba zitera kurwara umutwe bugira icyo bugeraho ariko izindi mpamvu zaba zitera umutwe ntizirabasha kujya ahagaragara. Dore rero icyo ubushakashatsi bwagezeho ku bishobora gutera umutwe.

-Imitsi iba itameze neza yo mu gahanga ndetse no mu gice cy’umutwe

-Kubabara umutwe cyane bishobora guturuka kandi ku ruherekane rw’imiryango (heredité) bikaba bitangira hagati y’imyaka 10 na 40. Ibyago byo kubabara cyane umutwe biba biri kuri 60% mu gihe uvuka ku babyeyi bombi bakunze kurwara umutwe ku buryo bukabije.

-Indi mpamvu ishobora gutera kubabara umutwe harimo kujya mu mihango kw’abagore

-Guhangayika

-Umunaniro no kubura ibitotsi

-Kubabara umutwe kandi bishobora guterwa n’ikirere cyane cyane nk’iyo wamaze umwanya

munini ku zuba ryinshi cyangwa se mu gihe hari ubukonje bwinshi

-Gukora imyitozo ngororamubiri myinshi cyangwa se kutayikora na gake

-Kubabara umutwe bishobora kandi guterwa n’uko utafashe ifunguro rihagije uretse ko hari n’ibindi umuntu ashobora kurya cyangwa kunywa bikamutera kubabara umutwe ari byo nk’ibinyobwa birimo alcool nyinshi, divayi itukura, chocolat, za foromage, ndetse hakaba n’ibindi ariko akenshi bikaba bitaba ku bantu bose kimwe.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara rero nta bundi uretse kwirinda ibyo twavuze haruguru bishobora kuyitera.

Mu gihe rero urwaye cyangwa urwara umutwe cyane, icyo wakora ni nko kuruhukira ahantu hatuje, hatari urumuri rwinshi, hatari n’urusaku. Ibi bikaba bituma umutwe udakomeza kwiyongera.

Kwiyuhagira kuri bamwe hari ubwo bibafasha kugabanya ububabare kandi ngo no gushyira ikintu gikonje ku gahanga mu gihe ubabara umutwe na byo ngo byaba bigira akamaro.

Ushobora no gufata imiti imwe n’imwe nka paracetamol, aspirine ku bantu badakunda kurwara igifu kandi iyi miti igafatwa gusa igihe umuntu ababara, ntabwo igomba gufatwa mu rwego rwo kwirinda. Uretse ko hari n’indi miti yo ku rwego rwo hejuru, byaba byiza uyifashe ari uko wayandikiwe na muganga.

Nyamara gufata imiti igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi zirimo no kubabara umutwe ku buryo buhoraho. Ibyiza rero ni ukwivuza ugerageza gukoresha imiti gake gashoboka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo